Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Bitunguranye abasirikare b’u Burundi benshi baguye mu mpanuka.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 25, 2024
in World News
0
Bitunguranye abasirikare b’u Burundi benshi baguye mu mpanuka.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bitunguranye abasirikare b’u Burundi benshi baguye mu mpanuka.

You might also like

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Ni abasirikare babarirwa kuri 23 bo mu ngabo z’u Burundi bahitanywe n’impanuka y’imodoka, ubwo yari batwaye igwa ahantu hari igikunduke kirekire, ikaba yabereye mu bice byo muri Komine ya Mabayi mu Ntara ya Cibitiki.

Nk’uko byasobanuwe nuko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere w’ejo hashize, kandi ko yabereye neza mu gace gaherereye muri Manyana ho muri yi Komine ya Mabayi.

Usibye abapfuye 29, hanakomerekeyemo abandi basirikare 30 kandi ngo bakaba barakomeretse bikabije.

Uwo muhanda yabereyemo ni umuhanda mukuru wa RN-10, muri zone ya Buhoro aho imwe mu mudoka 10 zari zitwaye abasirikare b’u Burundi yakoreraga impanuka mu gace gakanganye.

Igitangaza makuru cy’u Burundi cyatangaje ay’amakuru cya Sos Media Burundi, cyavuze ko amakuru cyahawe n’umusirikare warokotse iyo mpanuka yababwiye ko “Abasirikare 29 bahise bahasiga ubuzima, abandi 38 barakomereka bikabije. Kandi ko ikamyo yari batwaye yari yuzuye abasirikare.”

Iyi kamyo yari yuzuye abasirikare yaguye mu gikunduke kirekire gifite uburebure bwa metero zibarirwa mu ijana.

Undi musirikare uri mubarokotse yabwiye itangaza makuru ati: “Feri z’imodoka ntabwo zakoraga neza, ubwo yari ahantu hamanuka cyane mu birometro bibiri ari mu gicuku, umushoferi yaje guta umurongo.”

Aba basirikare bari berekeje mu ishyamba rya Kibira ku gice cyo muri Mabayi, aho bari bagiye kongera ingufu mu gucunga umutekano muri iri shyamba rikunze kuvugwamo inyeshamba zihungabanya umutekano.

Umwe mu baganga bo mu bitaro bya Cibitoki byoherejwemo inkomere, yavuze ko nyuma ya bariya basirikare umunani bahise bitaba Imana ubwo iyi mpanuka yabaga, abandi 15 na bo baje gushiramo umwuka, ndetse ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera.

Nyuma y’uko iyo mpanuka ibaye Polisi yaje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyarateye iyo mpanuka.

Hagati aho bikanavugwa kandi ko aka gace ka Manyama ko gakunze kuberamo impanuka, ndetse kandi abamaze kwicwa n’izo mpanuka ari benshi.

          MCN.
Tags: FDNBImodokaImpanuka
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo  kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n'u Burusiya. Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n'u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro...

Read moreDetails
Next Post
Ibyimbitse ku gitero cyagabwe ku baturage b’irwanaho bazwi nka Twirwaneho mu misozi ya Rurambo, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ibyimbitse ku gitero cyagabwe ku baturage b'irwanaho bazwi nka Twirwaneho mu misozi ya Rurambo, mu Ntara ya Kivu y'Amajy'epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?