Umwana w’u Munyamulenge uri mu kigero cy’i myaka 14, yarohamye mu mugezi wa Rusizi.
Ahagana isaha ya saa tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05/07/2024, nibwo Pacifique Mutambo yagiye kogo bisanzwe ku mugezi wa Rusizi, ararohama, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Bavuze ko Pacifique Mutambo ari umwuzukuru wa Gityaba, kandi ko yari kwa se wabo, uvukana n’umubyeyi we.
Ubuhamya buvuga ko Pacifique Mutambo yerekeje ku Mugezi wa Rusizi, igihe c’isaha z’igitondo, ariko ko isaha ya saa sita z’igicamunsi yaribuzemo iminota mike.
Nyuma yubwo gato, Pacifique amaze kugenda, imuhira aho yari avuye, bahise bahabwa amakuru ko uy’umwana yarohamye.
Mu Ruziba, ho mu mujyi wa Bukavu uzwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, niho Pacifique yaturutse agana koga, ku mugezi wa Rusizi.
Rero, Abanyaruziba bakimara guhabwa ayamakuru mabi yirohama rya Pacifique Mutambo, batabaye, ariko kugeza ubu ntakindi MCN irabasha kumenya.
MCN.