• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Imvururu ziravuza ubuhuha muri Mutualite y’Abanyekongo baturiye i Mbarara ho mu gihugu cya Uganda.

minebwenews by minebwenews
July 7, 2024
in Regional Politics
0
Imvururu ziravuza ubuhuha muri Mutualite y’Abanyekongo baturiye i Mbarara ho mu gihugu cya Uganda.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imvururu ziravuza ubuhuha muri Mutualite y’Abanyekongo baturiye i Mbarara ho mu gihugu cya Uganda.

N’imvururu zivutse mu gihe hari hegereje amatora y’abayobozi ba Mutualite, ayo bavuga ko azaba ku wa Mbere tariki ya 08/07/2024, ariko imiryango imwe mu igize iyi Mutualite ikaba irimo kwikura muri ayo matora, igashinja ubuyobozi bwayo kuyategura nabi no kuyategurana akajagari, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Kur’ubu hayoboye uwitwa Frank Mine, akungirizwa na Gatanazi Robert, manda yabo yarangiye mu kwezi kwa Cumi n’abiri umwaka ushize, ariko ntibashoboka bategura amatora y’abazabasimbura, ari nabyo byavutsemo izo mvururu.

Ay’amakuru akavuga ko imwe mu miryango yarigize iyi Mutualite ko yamaze gukuramo akabo karenge, irimo uw’Abarundi n’Abasegege, aho iyo miryango yombi yashize inyandiko hanze ikoresheje imbuga nkoranya mbaga, zisezerera ubuyobozi bw’iyo Mutualite ko yo itazitabira ayo matora.

Umuryango w’Abarundi wanditse ugira uti: “Imyanzuro y’inama y’u muryango w’Abarundi, yateranye kw’itariki ya 06/07/2024; inama yasesenguye amabwiriza agenga amatora muma% isanga ryaratowe kubwitabire butageze 2/3, kandi kunyungu z’ubuyobozi bucyuye igihe, bituma hafatwa imyanzuro batarebye icyo itegeko rigena.”

Zikomeza zigira ziti: “Dusanga n’ubundi tutazi abiyamamaza, bityo ntajwi ry’umuryango twatanga.Kuba haremejwe ko abacyuyigihe bongera bakiyamamariza manda ya 3, twasanze ari inyungu zabo bwite zitari iz’umuryango mugari, nk’uko byari bisanzwe bizwi ko itegeko ritabyemera, bikaza guhindurwa kunyungu zabo. Kubera izo mpamvu umuryango w’Abarundi wanzuye ko utazitabira ayo matora igihe cyose inteko rusange itaraterana, ngo dutangemo ibyifuzo byacu.”

Uwa Basegege nawo n’uko, inyandiko zabo zivuga ko uyu muryango utazitabira ariya matora kandi ko batemera ibizayavamo.

Byanasobanuwe ko manda y’abayobozi ba Mutualite i Mbarara imara igihe cy’imyaka ibiri gusa, kandi ko uyobora agomba kuba afite imyaka y’amavuko iri munsi ya 55, ariko iri tegeko rikaba ryarahinduwe mu buryo butumvwaho rumwe na bose, ndetse ubwo bavuga ko bufifise, ni mu gihe ryahinduwe n’aba bayobozi bari gucyura igihe, barihindura ko uyobora kwa gomba kuba afite imyaka y’amavuko iri munsi ya 65.

Ay’amakuru akomeza anavuga ko “kubera izo mvururu zavutse muri iyi Mitualite y’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, baturiye i Mbarara, Frank Mine niwe kandida wenyine abandi bakaba banze gutanga kandidatire zabo mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa amatora akaba.”

Hagati aho hari agatsiko katashize amazina yabo hanze, ariko gashira inyandiko ku rubuga ruhuriyeho abagize iriya Mutualite, iburira abacyuye igihe kwirinda umwuka mubi uzana amacakubiri.

Iyandiko zako gatsiko zivuga ko bo ari abagabo bareba kure bu Muhana wa Mbarara.

Zigira ziti: “Tumaze kubona ingaruka zigiye kuba mu kudusenyera Mutualite, kuri ubwo turasaba ibi bikurikira: ‘nuko abayobozi bacu barangije manda yabo bakoze neza bagende bareke kwiyamamaza, kuko manda zabo zararangiye, kandi mu gihe baziyamamaza ntibizareka kuzana umwuka mubi.’ Barayoboye. Turabasaba kurekera aho, turanabashimiye.”

Nk’uko biri bwana Mine Frank yahoze ari visi perezida wa Jaques Muhizi, nyuma aza ku musimbura kuri uyu mwanya. Gusa, manda yarayoboye yarangiye umwaka ushize, bakavuga ko kuri ubu, yarabaye amezi akabakaba arindwi mu buryo bo bavuga ko bufifise.

               MCN.
Tags: BanyamulengeImvururuMbararaMutualite

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?