Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 10, 2024
in History
0
Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.

You might also like

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Ni mu kiganiro perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga, ku wa Kabiri tariki ya 09/07/2024.

Muri iki kiganiro Kagame yavuze ko mu gihe yari ayoboye urugamba rwo kubuhora igihugu, hari iminsi yamaze abana n’imfura ye, Ivan Cyomoro ku Mulindi wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, aho yari afite icyicaro.

Kimwe mu bibazo perezida w’u Rwanda yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi.

Yifashishije urugero rw’ibyabaye, perezida Kagame yagaragaje ko no mu gihe cy’u rugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n’imfura ye ku Mulindi wa Byumba, akaba ari naho hari icyicaro gikuru cya RPF Inkotanyi.

Ati: “Mu 1994 mbere ya genocide, yari afite imyaka itatu, baramunyoherereje(Ivan Cyomoro) mbana nawe muri iyi nzu, mu gihe cy’icyumweru cyangwa munsi yacyo.”

Yakomeje avuga ko no mu ijoro indege ya Habyarimana Juvenal yagwaga bari bari kumwe.

Ati: “Ubwo Habyarimana yapfiraga mu ndege, umuhungu yari ari hano ari kumwe nanjye . Amakuru yaje turi kureba umupira w’amaguru mu marushanwa y’igikombe cya Afrika, ndibuka yari Senegal na Cameroun.

Haje umuntu afite ubutumwa bw’uko indege ya Habyarimana yaguye, hari akavuyo muri Kigali n’ibindi. Yari ari hano turi kumwe adahari nk’umusirikare, yari hano nk’umuryango . Nari ndi kugera geza kwirengagiza umutwaro nari mfite binyuze mu kuba mfite umuhungu wanjye hafi.”

Paul Kagame yanavuze ko hari igihe uyu muhungu we w’imfura bashatse kumukura aha ku Mulindi ngo asange mama we ariko arabyanga.

Ati: “Ikindi kintu gisekeje, namusize hano njyana n’Ingabo zari zigiye i Miyove, nohereza ubutumwa mbwira abantu bari basigaye hano ko bakwiye gusubiza umwana hakurya y’umupaka ngo asange mama we. Yanze kubyemera arabyanga, ararira, yaravugaga ati: ‘papa wanjye ari he? Yarabyanze kuri uwo munsi, umunsi ukurikiyeho na bwo twari duhuze, byasabye ko ngaruka ku munsi wa Kabiri kugira ngo mwumvishe ko akwiye kugenda. Nabwiye abayobozi b’ingabo aho zari ziri ko bampa igihe gito nkabanza nkajya gukemura ikibazo bwite.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko yageze ku Mulindi mu rukerera asanga Ivan Cyomoro aryamye, aho abyukiye amwumvisha ko akwiye gusanga mama we.

Ati: “Byasaga n’aho yishimiye aho yabaga, byasabye ko mwumvisha ndetse bigera n’aho kumutegeka, muha umuntu amujyana ku mupaka, njye mpita nsubirayo, sinigeze nanaruhuka nagombaga gusanga Ingabo.”

Mu bihe bitandukanye, perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo aba afite inshingano nyinshi atajya aburira umwanya umuryango we. We na madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane, n’abazukuru babiri.

          MCN.
Tags: Ivan CyomoroMu gihe cy'u rugambaPaul Kagame yabanye na Ivan Cyomoro
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.

YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo. Felix Ntezeyombi wafunguye YouTube Chanel nshya iyo yahaye izina rya CNTR (Congo nshya Tv and radio), ni Umunyamulenge washatse kugira umusanzu...

Read moreDetails

Kabila yababajwe n’urupfu rwa Gen.Sikatende agira n’icyo aruvugaho.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Kabila yababajwe n'urupfu rwa Gen.Sikatende agira n'icyo aruvugaho. Joseph Kabila Kabange wabaye umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashenguwe n'urupfu rwa general Sikatende uheruka gupfira muri...

Read moreDetails

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe. General Sikatende Dieudonne wari uzwi cyane ku izina rya Mutupeke munyeshyamba za Mai Mai i Lulenge muri teritware ya Fizi mu...

Read moreDetails

Umukozi w’Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde?

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Umukozi w’Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde?

Umukozi w'Imana Rutayisire wagize uruhare runini mu guhuza Abanyarwanda ni nde? Pasiteri Antoine Rutayisire ni umwe mu bakozi b'Imana bamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, azwi cyane...

Read moreDetails

Bidasubirwaho amasengesho y’abanyeshuri bo mu Bibogobogo arashubijwe.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Mu Bibogobogo bongeye kugarurirwa icyizere ko abanyeshuri baho bashobora gukora dissertation, menya impamvu.

Bidasubirwaho amasengesho y'abanyeshuri bo mu Bibogobogo arasubijwe. Abanya-Bibogobogo, yaba abanyeshuri n'ababyeyi babo, barahimbaza Imana nyuma y'uko inspecteur w'amashuri amaze kugeza ibizamini bizwi nka dissertation mu Bibogobogo, by'abanyeshuri bo...

Read moreDetails
Next Post
Umunyamuzika akaba n’umuhanzi w’icyamamare muri RDC yacambye ingabo za Kinshasa azihindura zero.

Umunyamuzika akaba n'umuhanzi w'icyamamare muri RDC yacambye ingabo za Kinshasa azihindura zero.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?