• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.

minebwenews by minebwenews
July 10, 2024
in sport & entertainment
0
Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Paul Kagame yavuze ibihe bidasanzwe yabanyemo n’imfura ye mu gihe bari mu ntambara yo kukubohora u Rwanda.

You might also like

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Ni mu kiganiro perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga, ku wa Kabiri tariki ya 09/07/2024.

Muri iki kiganiro Kagame yavuze ko mu gihe yari ayoboye urugamba rwo kubuhora igihugu, hari iminsi yamaze abana n’imfura ye, Ivan Cyomoro ku Mulindi wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi, aho yari afite icyicaro.

Kimwe mu bibazo perezida w’u Rwanda yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi.

Yifashishije urugero rw’ibyabaye, perezida Kagame yagaragaje ko no mu gihe cy’u rugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n’imfura ye ku Mulindi wa Byumba, akaba ari naho hari icyicaro gikuru cya RPF Inkotanyi.

Ati: “Mu 1994 mbere ya genocide, yari afite imyaka itatu, baramunyoherereje(Ivan Cyomoro) mbana nawe muri iyi nzu, mu gihe cy’icyumweru cyangwa munsi yacyo.”

Yakomeje avuga ko no mu ijoro indege ya Habyarimana Juvenal yagwaga bari bari kumwe.

Ati: “Ubwo Habyarimana yapfiraga mu ndege, umuhungu yari ari hano ari kumwe nanjye . Amakuru yaje turi kureba umupira w’amaguru mu marushanwa y’igikombe cya Afrika, ndibuka yari Senegal na Cameroun.

Haje umuntu afite ubutumwa bw’uko indege ya Habyarimana yaguye, hari akavuyo muri Kigali n’ibindi. Yari ari hano turi kumwe adahari nk’umusirikare, yari hano nk’umuryango . Nari ndi kugera geza kwirengagiza umutwaro nari mfite binyuze mu kuba mfite umuhungu wanjye hafi.”

Paul Kagame yanavuze ko hari igihe uyu muhungu we w’imfura bashatse kumukura aha ku Mulindi ngo asange mama we ariko arabyanga.

Ati: “Ikindi kintu gisekeje, namusize hano njyana n’Ingabo zari zigiye i Miyove, nohereza ubutumwa mbwira abantu bari basigaye hano ko bakwiye gusubiza umwana hakurya y’umupaka ngo asange mama we. Yanze kubyemera arabyanga, ararira, yaravugaga ati: ‘papa wanjye ari he? Yarabyanze kuri uwo munsi, umunsi ukurikiyeho na bwo twari duhuze, byasabye ko ngaruka ku munsi wa Kabiri kugira ngo mwumvishe ko akwiye kugenda. Nabwiye abayobozi b’ingabo aho zari ziri ko bampa igihe gito nkabanza nkajya gukemura ikibazo bwite.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko yageze ku Mulindi mu rukerera asanga Ivan Cyomoro aryamye, aho abyukiye amwumvisha ko akwiye gusanga mama we.

Ati: “Byasaga n’aho yishimiye aho yabaga, byasabye ko mwumvisha ndetse bigera n’aho kumutegeka, muha umuntu amujyana ku mupaka, njye mpita nsubirayo, sinigeze nanaruhuka nagombaga gusanga Ingabo.”

Mu bihe bitandukanye, perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nubwo aba afite inshingano nyinshi atajya aburira umwanya umuryango we. We na madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane, n’abazukuru babiri.

          MCN.
Tags: Ivan CyomoroMu gihe cy'u rugambaPaul Kagame yabanye na Ivan Cyomoro
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada

Vestine na Dorcas batangaje urugendo rwabo rwa mbere muri Canada Abahanzi b’abavandimwe Vestine na Dorcas, bazwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, batangaje urugendo rwabo rwa mbere...

Read moreDetails

Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

by Bahanda Bruce
October 8, 2025
0
Israel Mbonyi yamuritse album y’amateka

Israel Mbonyi yamuritse album y'amateka Kuwa 5 zukwezikwa cumi 2025, Intare Conference Arena yahindutse ahantu h’imbonekarimwe ubwo umuhanzi Israel Mbonyi yamurikaga ku mugaragaro album ye ya gatandatu yise...

Read moreDetails

Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

by Bahanda Bruce
September 29, 2025
0
Isi yose ibireba amateka y’iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y’amagare yakurikiwe bidasanzwe

Isi yose ibireba amateka y'iyandikiye i Kigali; menya byinshi kuri shampiyona y'amagare yakurikiwe bidasanzwe Mu isiganwa ryagaragayemo amazina ayoboye ayandi mu mukino w'amagare, Tadej Pogacare, w'Umunya-Slovania ni we...

Read moreDetails

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe

Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe Prosper Nkomezi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya gospel, avuka i Mulenge mu ntara...

Read moreDetails

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

by Bahanda Bruce
September 22, 2025
0
Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid?

Vinícius Júnior yaba ari mu Muryango usohoka muri Real Madrid? Amakuru ari kuvugwa muri Espagne no hanze yayo arerekana ko Vinícius Júnior, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Real...

Read moreDetails
Next Post
Umunyamuzika akaba n’umuhanzi w’icyamamare muri RDC yacambye ingabo za Kinshasa azihindura zero.

Umunyamuzika akaba n'umuhanzi w'icyamamare muri RDC yacambye ingabo za Kinshasa azihindura zero.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?