RDC yari yarivumburiye igihugu cya Kenya kubera ishingwa rya AFC yagize ibindi ihinduraho.
John Nyakeru Kalunga, wari amabasaderi mu gihugu cya Repubulika ya Kenya ariko wari warivumbuye afunga ibiro bye muri icyo gihugu kubera AFC(Alliance Fleuve Congo) yariyavukiye i Nairobi yongeye gusubira mu kazi ke, kuri uyu wa Kane tariki ya 11/07/2024.
Ahagana ku itariki ya 15/12/2024 nibwo Nangaa yatangaje ihuriro rya politiki n’igisirikare rya AFC ubwo yari muri Hotel iherereye i Nairobi, mu gihe yatangazaga bwa mbere iri huriro yasobanuye ko rigamije gukuraho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Nyuma yuko Nangaa atangaje iri huriro, Guverinoma ya Kinshasa binyuze kuri Christophe Lutundula wari minisitiri w’ubabanye n’amahanga icyo gihe yamaganye leta ya Kenya yahaye Nangaa urubuga, ahita anahamagaza amabasaderi wa Kenya i Kinshasa kugira ngo atange ibisobanuro, anategeka amabasaderi wabo wari Nairobi gutaha ari we Nyakeru.
Gusa perezida wa Kenya William Ruto muri icyo gihe yasobanuriye abanyamakuru ko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi, kidashobora gukurikirana uwakoze ibikorwa nk’ibya Nangaa.
Mu kwezi kwa Kane , 2024, Lutundula yagize ati: “Ese ubundi AFC ni iki ? Ni ikintu cyavukiye mu murwa mukuru w’i Gihugu kiri mu muryango wa Afrika y’i Burasirazuba, Kenya . Ni ikibazo. Imyitwarire y’ubuyobozi bwa Kenya si myiza kuko ntabwo bikwiye ko wemerera umuryango, warangiza ukavuga uti ‘turi igihugu kigendera kuri demokarasi.”
Amabasaderi Jabril Ibrahim Abdulle wa Somalia, yatangarije ku rubuga nkoranya mbaga x ko we na bagenzi be barimo uwa Zimbabwe, Zambia na Afrika y’Epfo, bifatanyije mu kwakira ambasadori Nyakeru.
Ati: “Nishimiye kwifatanya na bagenzi banjye, winpeg Moyo wa Zimbabwe, charge d’affaire Alfred Musemuna wa Zambia, David T. Tshishiku wa Afrika y’Epfo mu kwakirana urugwiro ambasaderi Nyakeru Kalunga John wa RDC. Wongeye guhabwa ikaze ambasaderi.”
Nyakeru ni ambasaderi wa RDC muri Kenya kuva mu kwezi kwa Gatanu yasubiye i Nairobi nyuma y’ibiganiro byahuje perezida Tshisekedi na minisitiri w’intebe wa Kenya akaba na minisitiri w’ubabanye n’amahanga Musalia Muvudadi, mu kwezi kwa Gatanu mu 2024.
MCN.