Bidasubirwaho perezida Biden wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasabwe guhagarika ibikowa byo kwiyamamaza.
Ishyaka rya ba Democrates, ari ryo Joe Biden abarizwamo, abagize inteko 35 bamusabye kuvana kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu, agasimburwa na visi perezida Kamara Harris.
Amakuru avuga ko muri aba bayoboke bishyaka riri ku butegetsi harimo abagera kuri 13 bafashe icyemezo cyo gusaba perezida Joe Biden byanga byakunda kuva muri iri hatana, ahanini ngo aba bafashe iki cyemezo ni ababa hafi ya Nancy Pelosi wabaye perezida w’inteko ishinga mategeko y’iki gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abasenateri bane bo muri iri shyaka ni bo bamaze gusaba perezida kwivana mu kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Aba barimo Sherrod Brown ushaka kongera guhagararira leta ya Ohio mu nteko, Peter Welch wo muri Vermont, Martin Heinrich wo muri New Mexico na John Tester wo muri Montana.
Seneteri Brown yagize ati: “Ndemeranya n’abo muri Ohio benshi bangejejejo ibitekerezo. Muri ibi bihe bikomeye, dukwiriye kwivana kuri ibi bibazo bikomeye. Ntekereza ko perezida Biden akwiye guhagarika ihatana.”
Abenshi mu bakomeye bo muri iri shyaka rya ba Democrates bari kubisaba bwana Joe Biden nyuma yaho Donald Trump amutsindiye mu kiganiro mpaka cyabereye kuri televisiyo ya CNN tariki ya 28/06/2024.
Ahanini muri iki kiganiro Biden yakigaragarijemo intege nke, bihita bigaragaza ko ashaje. Aho yitiranije abantu n’ibintu no kunanirwa kurira ingazi z’indege y’umukuru w’igihugu.
Ubwo perezida Joe Biden yari akomeje gushyirwaho igitutu, yanenze abakomeje ubu bukangurambaga, abasubiza ko adateze kuva mu mu ihatana. Yavuze ko afite imbaraga zo guhatana na Trump kandi akamutsinda, akayobora Amerika neza kurusha undi wese.
Mu gihe umubare w’abagize inteko y’abo mu ishyaka ry’Abademocrates bamusaba kwikura muri aya matora nawo uragenda wiyongera, televisiyo ya NBC yatangaje ko ifite amakuru yahawe ko Joe Biden agereranwa n’abagambanyi mu gihe yo kwanga kuva mu ihatana.
Amatora muri Amerika ateganyijwe ko mu kwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka w’ 2024. Ariko Donald Trump wahoze ari perezida w’Amerika niwe uriguhabwa amahirwe yo kuzegukana intsinzi.
MCN.