Ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwatangiye ibiganiro n’umutwe wa M23.
Ni biganiro bivugwa ko biri kubera i Kampala ku murwa mukuru wa Uganda, aho izi mpande zombi ziri guhuzwa na perezida Yoweli Kaguta Museveni, ndetse na Uhuru Kenyatta wabayeho perezida wa Kenya.
Ku ruhande rwa M23, ababyitabiriye barimo Colonel Rene Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro uyu mutwe wari warasinyanye na leta ya Kinshasa, igihe cya Joseph Kabila.
Aha kandi hari na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wishami rya politiki muri uwo mutwe wa M23, ndetse kandi ngo ibi biganiro byanitabiriwe na Colonel Nzenze Imani uri mubavuga rikumvikana mu gisirikare cya M23.
Mu gihe ababyitabiriye ku ruhande rwa leta bo ari Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura imbunda imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (P-DDRCS).
Aherekejwe n’abarimo Mutule Malungu, hamwe na Okankwa Bukasa Anselme, nk’uko bigaragazwa na ordre de mision bahawe na minisitiri w’intebe w’ungirije wa RDC akanaba minisitiri w’ingabo ndetse n’abahoze ku rugamba.
Kandi bigaragaza ko ibyo biganiro bagiyemo bizamara iminsi itatu i Kampala, aho byatangiye kuri uyu wa mbere.
Ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi butangiye ibiganiro byo mu ibanga n’umutwe wa M23, mu gihe bwari bwararahiye ko butazigera bugirana ibiganiro n’uyu mutwe, aho ndetse bakunze ku bivuga bagize bati: “Habe no kubirota ntibizabaho. Nta bwo tuzaganira n’umutwe wa M23.”
Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi nk’u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bubiligi, byasabye kenshi leta ya Kinshasa kwicarana na M23, kandi ibi bihugu bikaburira Kinshasa ko intambara itamara ikibazo cya politiki ko uhubwo ibiganiro aribyo byazana amahoro. Kinshasa igatsemba, ubu ho bisa nibyatangiye guhinduka.
Hari hashize iminsi nk’i minsi ine nta mirwano ibaye ku mpande zihanganye, nyuma y’uko uyu mutwe wa M23 wari umaze kugira ibice byinshi wigarurira byo muri teritware ya Lubero, Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
MCN.