U butegetsi bwa Uganda bwavuze ku mishikirano ya Congo na M23.
Guverinoma ya Uganda yemeje ko yakiriye imishyikirano iri guhuza umutwe wa M23 na leta ya Kinshasa, nubwo Congo yo yabihakanye.
Umwe mu bakozi bo mu biro bya perezida wa Uganda, yabwiye ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP ko ‘intumwa zo mu rwego rwo hejuru zaturutse mu butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo na M23/AFC ziteraniye i Kampala mu rwego rwo kugarura amahoro muri RDC.”
Yanemeje kandi ko Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura imbunda imitwe y’itwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo(P-DDRCS) ko ari we uyoboye intumwa za leta ya Kinshasa.
Mu ntumwa za M23 havugwamo abarimo Réne Abandi na Col Imani Nzeze n’abandi.
Kimweho bwana Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco yabwiye itangaza makuru ko atigeze ahura na M23.
Yageze ati: “Ntabwo nigeze mpura n’abantu bo muri M23, misiyo yanjye irasobanutse neza, iri mu rwego rwa DDRRR. Minisiteri w’itumanaho na we yabisobanuye, agira ati: “Indyarya zashakaga kwifashisha kuba ndi i Kampala kugira ngo zanduze isura yanjye ndetse n’iya Guverinoma, nyamara tutarigeze tugirana imishyikirano itaziguye n’ibyihebe bya M23.”
Umwe muri aba bategetsi ba Kinshasa yemeje ko ari i Kampala ariko avuga ko yajyanyweyo n’ibindi biri muri gahunda yerekeye gucyura abana b’Abanyekongo barekuwe n’inyeshamba za LRA muri Centrafrique.
MCN.