Hateguwe igiterane cyo gushigikira abaturage baturiye i misozi y’i Ndondo ya Bijombo.
Ni igiterane giteganywa kuzaba ku itariki ya 15/08/2024, ki kaba kigamije ugushigikira abaturage mu ijambo ry’Imana, kumpamvu z’intambara bahuye nazo muri ibi bihe bya vuba bishize ndetse na mbere yaho.
Nk’uko byavuzwe iki giterane cyateguwe n’Abanyamasengesho baturiye ibihugu bya Kenya na Uganda ku bufatanye n’abakristu bahoze mu itorero rya District ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Umwe mu bari gutegura iki giterane ya bwiye Minembwe Capital News ko iki giterane kizabera ahitwa Kumurambya. Kandi ko uhagarariye imyiteguro yacyo ari uwo yise perezida Mwungura Osee usanzwe ari umuvugabutumwa wabigize umwuga, nk’uko yabihamije.
Anashimangira ko ikigenderewe nyamukuru muri iki giterane ari ukuremesha abaturage baturiye ibyo bice mu ijambo ry’Imana no kubaha ubutumwa bahawe n’Imana.
I Ndondo ya Bijombo nubwo yakunze kugabwamo ibitero bya Maï Maï ariko kugeza ubu iracyatuyemo abantu benshi n’ubwo umubare wabo utapfa ku menyekana.
Kandi bivugwa ko kuri ubu hari agahenge ka mahoro nyuma y’intambara zayogoje aka karere ahanini hagati mu myaka ya 2017, 2020 na 2020.
Kuba rero muri ibi bice hari agahenge ka mahoro, biri mu bituma hategurwa ibiterane bifashya abakristo gukomeza gutegura inzira ija mu juru.
MCN.