Umusore wakoze ubukwe nta mugeni havuzwe uko byagenze kugira ngo abukore.
Ni uwitwa Edward Futakamba wo mu gace ka Mpanda mu Ntara ya Katavi, yatunguye abantu ubwo yakoraga ubukwe nta mugeni bikaza kumenyekana ko yasigaya mu ideni ry’ibihumbi 200 by’Amatanzania by’inkwano ari nabyo byatumye bamwima umugani.
Nk’uko byavuzwe, uyu musore ngo yateguye ubukwe n’umugore we bari basanzwe babana ndetse bafitanye n’umwana w’umukobwa ufite imyaka itatu.
Igihe cy’ubukwe ubwo cyari cyegereje, umusore yagiye kwa Sebukwe atanga inkwano yari yaciwe zingana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri, ariko atanga miliyoni asigara mu bihumbi magana abiri.
Umunsi w’ubukwe wageze umusore ataratanga ya mashilingi yasigaye, maze iwabo w’umukobwa banga ko umwana wabo ashyingirwa.
Bitewe nuko imyiteguro yose y’ubukwe yari yarangiye gutegurwa, umusore yafashe icyemezo cyo kujya gukora ubukwe nta mugeni uhari.
Bamwe mu batashye ubwo bukwe, babwiye itangaza makuru ko iwabo w’umukobwa aribo banze ko umukobwa wabo yashyingirwa bataratanga inkwano zasigaye.
Umwe yagize ati: “Nari muri komite itegura ubukwe, igihe cyageze maze batubwira ko umukobwa atari buboneke kubera ko batari batanga ibihumbi 200 byasigaye by’inkwano, ibyo bimaze kuba umusore yahisemo kuza gukora ubukwe nta mugeni kuko n’ubundi ubukwe bwari bwaramaze gutegurwa.
Gusa ntabwo higegeze hatangazwa niba uwo mugore azasubira ku mugabo we nacyane ko nubundi bari basanze babana cyangwa niba yahisemo gukomeza kwibera iwabo.
MCN.
none se uyumusore bajekumusezeranya changwa ?