• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo za FARDC mu Minembwe zongeye gutera impagarara mu Banyamulenge nyuma yo gufunga abatware babo.

minebwenews by minebwenews
August 9, 2024
in Regional Politics
0
Ingabo za FARDC mu Minembwe zongeye gutera impagarara mu Banyamulenge nyuma yo gufunga abatware babo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za FARDC mu Minembwe zongeye gutera impagarara mu Banyamulenge nyuma yo gufunga abatware babo.

Ni Chef Bikino na Gapita Rutegeranya bafunzwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo mu Minembwe, aho bafunzwe bazira kuvugira ubwoko bwabo.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko kuri ubu Chef Bikino Mitabu ari nawe Chef wa Localite ya Ilundu yafashwe ku mugoroba w’ejo hashize nyuma y’uko yari yagiye kuvugira Gapita Rutegeranya wafunzwe ku wa Gatatu.

Aba bombi bakaba bafungiwe mu Minembwe centre ahari i kasho yicicaro gikuru cya brigade y’iz’i ngabo za FARDC.

Bwana Rutegeranya niwe Gapita w’umuhana wa Kiziba, nk’uko aya makuru abivuga n’uko i Cyumweru gishize ari bwo abaturage baturiye umuhana wa Kiziba bafashe umusirikare wa FARDC warimo unyaga abaturage ibyabo birimo amafaranga, ibirato bya bote na matelefone ari nabwo aba baturage bahise bamwaka imbunda.

Nyuma y’uko uwo musirikare yari amaze kwakwa imbunda, abaturage batanze ayo makuru ku musirikare mukuru ureba FARDC mu Minembwe, ariko icyatunguye aba baturage n’uko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu FARDC yazindutse ikora umukwabo wo gufunga aba bachefs barimo Bikino na Rutegeranya.

Hagati aho, abaturage n’ubundi babwiye Minembwe Capital News ko muri aka gace hari umwuka mubi hagati y’Ingabo za leta ya Kinshasa n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ahanini kuri Twirwaneho.

Kandi ko ibi bimaze igihe, ndetse ababwiye Minembwe Capital News bavuze ko isaha iyari yo yose hashobora kwaduka intambara.

Ati: “Gusa, hari umwuka mubi. Ndatekereza ko habuze gusa nk’umunsi ariko intambara yo irahari hagati ya baturage n’ingabo za RDC.”

              MCN.
Tags: BafunzeChef Bikino MitabuKizibaMinembwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?