I Masisi haramukiye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za RDC.
Iyi mirwano iremereye yabaye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, yubuye igihe c’isaha umunani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21/08/2024, aho iri kubera mu duce two muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko iyi mirwano yabereye mu duce tubiri, akitwa Rupfunda na kandi kitwa Rukopfi two muriyi teritware ya Masisi, utu duce tu kaba duherereye nko mu birometero 10 uvuye muri centre ya Bihambwe.
Ni imirwano yongeye kumvikanomo imbunda ziremereye n’izito, nyuma y’iyindi mirwano yabaye ahar’ejo tariki ya 20/08/2024. Usibye ko iyi mirwano yabaye ku munsi w’ejo yo, yarimo ibera ahitwa Katwa ho muri teritware ya Lubero.
Nta byinshi byari byatangazwa kuri iyi mirwano, nubwo yabaye mu masaha y’igitondo cya kare, ariko amakuru agera kuri MCN dukesha abaturiye ibyo bice, avuga ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa niryo ryagabye ibitero mu birindiro bya M23, uyu mutwe nawo uza kwirwanaho.
Kugeza ubu M23 iracyagenzura n’ubundi ibi bice yarimo, hubwo iri huriro ry’ingabo ryagabye ibitero kuri uyu mutwe byarangiye riyabangiye ingata.
Ku rundi ruhande, intumwa z’u Rwanda ziyobowe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga n’ubutwererane wayo, Olivier Duhungirehe yageze i Luanda muri Angola aho yahahuriye n’izindi ntumwa za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nazo ziyobowe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’iki gihugu mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burasirazuba bwa RDC.
Mu biganiro kandi biheruka kubera aha i Luanda bihuje u Rwanda na RDC, impande zombi zari zumvikanye guhagarika imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ariko imirwano ishamiranije impande zombi ikaba igikomeje. Gusa M23 yari yaburiye RDC n’u Rwanda ndetse na Angola ko bo batarebwa n’ayo masezerano yo guhagarika intambara yumvikanyweho mu biganiro byari byahuje u Rwanda na Congo, Kinshasa ngo kuko wo utari wabitumiwemo.
Agahenge ka mahoro, nk’uko byari biteganyijwe kagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 04/08/2024.
MCN.