Hagaragajwe ibihugu icumi bifite abaturage bafite igipimo cy’u bwenge buri hejuru.
Bikubiye mu byatangajwe n’urubuga rwa Africa Businessinsider, aho ruvuga ko imitekerereze ya muntu yo gusuzuma ubwenge itagarukira ku murongo w’umuntu bwite ahubwo igera no ku rwego rw’igihugu hakarebwa uko abaturage bacyo bahagaze.
Ibiri muri iyi nkuru, bigaragaza ko iyo uhuye n’inshuti yawe cyangwa byenda umuryango wawe mukagirana ibiganiro akenshi ubumva arasesengura cyangwa ukaba wagereranya, ku buryo ubyumva amenya ngo ubwenge bw’uyu buri hejuru cyangwa buri hasi.
Ariko uru rubuga rwavuze ko iryo gereranya ridahagije ngo hamenyekanye igipimo cy’ubwenge umuntu afite, keretse iyo habayeho kubupima hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe.
Ni muri urwego rwego, ibihugu bimwe na bimwe bifatwa nk’aho bifite ibipimo byo hejuru, bitandukanye by’imibereho n’uburezi.
Ubwenge busuzumwa kenshi binyuze mu bizamini bya IQ(ubwenge bwa quotient), bigamije gupima ubushobozi butandakanye bwo kumenya harimo gukemura ibibazo no gusobanukirwa.
Igipimo cya IQ gisanzwe gishyirwa kuri 100 kubizamini byinshi. Ariko amanota menshi cyangwa yo hasi yerekana ubushobozi bwo hejuru cyangwa buke mu kumenya.
Hano berekanye ibihugu icumi bya mbere byo muri Afrika bifite abaturage bafite igipimo cy’u bwenge buri hejuru kurusha ibindi.