Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Waruziko ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara? Dore uko wabigenza.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 24, 2024
in Regional Politics
0
Waruziko ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara? Dore uko wabigenza.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hasanzwe hari uburyo bwitabazwa mu mavuriro akora ibijyanye n’uburumbuke. Ariko nubwo ubu buryo bwizewe, usanga buhenze si ubwa buri wese.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Amakuru meza kuri ibi ni uko hari uburyo busanzwe ushobora gukoresha ukaba wahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara.

Rero, ubu buryo bwakoreshejwe imyaka myinshi ariko bukaba butavugwaho rumwe na bose, ariko kandi nta byinshi bugusaba niyo mpamvu ugomba kubugerageza kugira ngo urebe amahirwe yawe ku gitsina runaka ushaka.

Guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara mu gihe abashakanye bakoze imibonano mpuzabitsina, amahirwe yo kubyara umuhungu cyangwa umukobwa aba angana. Kwifuza igitsina runaka biterwa n’impamvu zitandukanye; umuco runaka, aho usanga umwana w’igitsina runaka ari we benshi bashyira imbere, ku babyaye abana b’igitsina kimwe bakaba bifuza ikindi, ku bashakanye kwirinda indwara zimwe na zimwe zibasira igitsina runaka n’ibindi.

Impamvu iyariyo yose wakwifuza igitsina runaka, tubibutsa ko umugore atari we utanga igitsina. Ahubwo kubyara igitsina runaka biterwa n’umugabo, kuko umugore we yakira gusa.

Ubusanzwe umugore agira chromosomes ya XX naho umugabo akagira XY. Iyo x y’umugore ihuye na x y’umugabo babyara umukobwa mu gihe x y’umugore yahuye na y y’umugabo bakibaruka umuhungu.

Dore uburyo busanzwe ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara

  1. Igihe mukoze imibonano mpuzabitsina

Intangangabo zivamo umukobwa (ubwo ni iza x), zirakomera cyane kandi zishobora kubaho igihe kirekire, mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina iminsi mike mbere y’uburumbuke(ovulation), noneho mukifata ntimwongere gukora imibonano vuba, amahirwe yo kubyara umukobwa ariyongera, kuko akenshi intanga zizavamo umuhungu ziba zapfuye.

Intangangabo zivamo umuhungu (ubwo ni iza Y), ziroroshye cyane gusa zirihuta cyane zikaba zagera ku ntangangore vuba. Gukora imibonano ku munsi w’uburumbuke bizakongerera amahirwe yo kwibaruka umuhungu.

Ibi ni byavumbuwe na Dr Shettles Landrum wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu 1960. Ubu bushakatsi bwe buza bwuzuzanya n’ubwari busanzweho, bwo kureba ururenda rwo mu gitsina cy’umugore; iyo rweruruka kandi rworoshye byongera amahirwe yo kubyara umuhungu, mu gihe rukomeye cyane kandi rufashe byongera amahirwe yo kubyara umukobwa.

  1. Kwifata k’umugore iminsi mike mbere yo gukora imibonano

Kumara byibuze iminsi mike udakora imibonano mpuzabitsina byongera amahirwe yo kubyara umuhungu. Uko intangangabo ziyongera bitewe no kudakora imibonano, niko intanga zitanga umuhungu arizo ziba nyinshi, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akaba ari hejuru kurusha umukobwa.

  1. Ibyo kurya

Ahanini usanga ufata ibyo kurya bigira uruhare runini ku mikorere y’umubiri ndetse n’uburyo insoro zikora.

Niba wifuza kubyara umuhungu, ukeneye kurya amafunguro akungaye kuri potasiyumu(iboneka mu nyama, imikeke n’ibindi).

Niba wifuza kubyara umukobwa, ukeneye kurya ibikungahaye kuri manyesiyumu(iboneka mu tuboto duto, soya n’imboga rwatsi).

  1. Uburyo mukora imibonano mpuzabitsina (position)

Pozisiyo zimwe na zimwe (nk’umugabo guturuka inyuma cyangwa umugore hejuru) zituma igitsina cy’umugabo cyinjira cyane, bikongera amahirwe yo kubyara umuhungu kurusha umukobwa.

Mu gitsina cy’umugore habarizwamo aside itorohera intanga zitanga umuhungu, gusa uko ugenda winjira imbere(ugana muri nyababyeyi) niko aside igabanuka. Iyo mu gihe mukora imibonano, igitsina cy’umugabo kibasha kugera kure, biha amahirwe intanga zivamo umuhungu kunyura ahantu hatari aside nyinshi kandi zikagenda urugendo ruto, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akiyongera.

Mu gihe igitsina cy’umugabo kitagera kure, biha amahirwe yo kubyara umukobwa.

Intanga zivamo umukobwa zishoboye kunyura nta nkomyi ahantu hari aside nyinshi, zikaba zagera ku ntangangore vuba, mu gihe izitanga umuhungu zapfuye.

Ubu ni bumwe mu buryo busanzwe bwitabazwa mu gihe ushaka igitsina runaka, ushaka kumenya ibindi birambuye hari ibitabo bibivugaho wasoma ugasanga biragufashije.

          MCN.

Tags: UmuhunguUmukobwa
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
U Burundi bwa maganye umuryango mpuzamahanga uheruka gushyira perezida Ndayishimiye ku karubanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?