• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Havuzwe imirwano ikaze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24/08/2024 muri teritware ya Masisi.

minebwenews by minebwenews
August 24, 2024
in Regional Politics
0
Havuzwe imirwano ikaze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24/08/2024 muri teritware ya Masisi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe imirwano ikaze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24/08/2024 muri teritware ya Masisi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni imirwano yabaye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, aho yabereye mu duce two muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amakuru ava muri ibyo avuga.

Ahitwa Kironko ha herereye hafi na Localite ya Buguri niho habereye iyi mirwano ikaze ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirimo iza FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC.

Iyi mirwano yatangiye igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko iri huriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu birindiro bya M23 biri muri ibyo bice.

Aya makuru avuga ko imirwano yaje gukomeza mu bindi bice, nka hitwa Muheto mu birometero 16 uvuye i Masisi ku i Zone, ndetse kandi no mu duce turimo Kisuma, Nyange, Kaniro, Lukopu na Katale, hose hagiye humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito kuri uyu munsi.

Andi makuru yo ku ruhande avuga ko muri utu duce twabereyemo imirwano, utwinshi kuri ubu turagenzurwa n’abarwanyi ba M23.

Utwamaze ku menyekana ko twigaruriwe n’abarwanyi ba M23 ni Kisuma, Muheto n’ahandi.

Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, hagiye humvikana imirwano hirya no hino muri za teritware ya Masisi, Lubero na Rutshuru. Ibi byatumye abaturage bakomeza guhunga ku bwinshi, nk’uko Sosiyete sivile yo muri ibyo bice yabitangaje.

Imiryango itegamiye kuri Leta nayo ikorera i Goma ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yashize inyandiko hanze igaragaza ko ihangayikishijwe n’imirwano iri kubera i Masisi, inasaba ko haba kubahiriza agahenge ka mahoro kasabwe mu biganiro by’i Luanda mu gihugu cya Angola. Ibi biganiro bikaba byarahuje u Rwanda na Congo.

              MCN.
Tags: ImirwanoM23Masisi
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post

This Video Game Is Turning the Pandemic Jobless Into Crypto Traders

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?