M23 irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa yagize icyo itangaza ku bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma.
Ni byashizwe ahagaragara n’inyandiko zanditswe na bwana Lawrence Kanyuka umuvugizi wa M23 mu bya politiki, aho yagaragaje ko uyu mutwe wa M23 urajwe inshinga n’ubwicanyi bukomeje kwiyongera i Goma, kandi agaragaza ko bukorwa n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi n’abambari bacyo n’abambari bacyo.
Kanyuka akoresheje urubuga rwa x, ku mu goroba wo ku wa Gatandatu, itariki ya 24/08/2024, yamaganye yivuye inyuma ubwicanyi bwibasira abaturiye umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Twamaganye byimazeyo ubwicanyi bukomeje kwibasira abanegihugu bo mu mujyi wa Goma. Umujyi urindwa n’igisirikare gifite ingufu, ariko biratangaje ukuntu icyo gisirikare gitererana abaturage.”
Iz’i nyandiko z’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, yanavuze kandi ko iki gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu gutererana abanegihugu bisa nk’aho ari ukurengera izindi nyungu aho kurengera abasivile.
Ati: “Zitererana abaturage, ariko zisa nkizerengera izindi nyungu zabo bwite.”
Uyu muvugizi yanavuze kandi ko ubwicanyi budakorerwa i Goma gusa, ngo kuko ni Butembo naho hari ubundi bwicanyi bukorerwa abasivile ariko bukozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Ati: “Abatera ubwoba ba ADF barica muri Butembo kuko nta kibatangira.”
Umujyi wa Goma na Butembo ni imijyi iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibyo bice byose kandi bigenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ariko bigaragara ko ntaruhare izi ngabo zigera zerekana mu kurengera abasivile bicwa umunsi ku wundi.
Kururundi ruhande, Kanyuka yavuze kandi ko no muri Ituri hari indi mitwe y’itwaje intwaro irimo CODECO hamwe n’indi ifatanya nayo mu kwica abaturage uko yishakiye.
Ati: “CODECO hamwe n’abandi bafatanya bikorwa babo bo mu butegetsi bwa Kinshasa, nti dushidikanya ko batungukira mu bibi bakorera Abanyekongo, ariko bizagira iherezo.”
Inyandiko za Lawrence Kanyuka zinavuga kandi ko “ubwicanyi bwibasira abanegihugu ba Congo Kinshasa, umuryango wa AFC, ubinyujije ku muhuza bikorwa wayo Corneille Nangaa, urihanganisha abo babaranywe baturiye utwo turere, ariko birikuza tuzabatabara.”
Ni kenshi ubuyobozi bw’u mujyi wa Goma bwagiye butangaza ko abakora ubujura bitwaje intwaro kandi bakanica abaturage, muri uyu mujyi harimo abasirikare, Wazalendo n’abasivili. Bamwe muri bo bagiye banatabwa muri yombi abandi kugeza ubu baracyakingirwa ikibaba kuko harimo n’abamwe mu bayobozi.
MCN.