Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida w’u Bufaransa yagize icyatangaza kwifungwa ry’umuyobozi wa Telegram.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 27, 2024
in Regional Politics
0
Perezida w’u Bufaransa yagize icyatangaza kwifungwa ry’umuyobozi wa Telegram.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Bufaransa yagize icyatangaza kwifungwa ry’umuyobozi wa Telegram.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yavuze ko ifungwa ry’uwashinze urubuga rwa Telegram akaba n’umuyobozi mukuru w’urwo rubuga, Pavel Durov, bidashingiye ku mpamvu za politiki.

Tariki ya 24/08/2024 nibwo Durov yatawe muri yombi, ubwo yari amaze kugera ku kibuga cy’indege cy’i Paris mu Bufaransa, aho yari avuye muri Azerbaijan.

Inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu, zasobanuye ko zamutaye muri yombi kubera ibyaha bivugwa ko yarezwe n’urwego rushinzwe kurwanya ihohotera rikorerwa abana.

Iki kirego kikaba gifitanye isano no kuba telegram yaranze kuvugurura uburyo amakuru ahererekanywa ku rubuga rwayo no gukumira abarukoresha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ku rundi ruhande, byahwihwishije ko Durov yatawe muri yombi kubera akekwaho guhura na perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin, ufatwa nk’umwanzi w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Umuvugizi w’ibiro bya perezida w’u Bufaransa, Dmitry Peskov, yatangaje ko ntacyo yavuga kuri aya makuru bitewe n’uko nta kintu abafunzwe Durov baravuga kuri iyi dosiye.

Ati: “Tugomba gutekereza ko bisobanuka mbere yo kugira icyo tubivugaho.”

Telegram yatangaje ko itumva uburyo Durov ashinjwa uruhare mu kubaka abantu bakoresha nabi uru rubuga, isobanura ko mu mikorere yayo yubahiriza amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’andi ajyanye no guhererekanya amakuru.

Perezida Emmanuel Macron ku munsi w’ejo hashize, yatangaje ko u Bufaransa bwubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi ko ari uburenganzira bw’ibanze, asobanura ko itabwa muri yombi rya Durov ryabaye mu rwego rw’iperereza riri gukorwa n’ababifitiye ububasha.

Yagize ati: “Ifungwa ry’umuyobozi wa Telegram ryabereye ku butaka bw’u Bufaransa ryabaye mu gihe bakomeje iperereza ry’ubutabera. Ntabwo rwose ari icyemezo cya politiki . Ni ah’abacamanza kugira ngo bazafate umwanzuro kuri iki kibazo.”

Uyu muyobozi w’urubuga rwa Telegram, avuka mu gihugu cy’u Burusiya. Ariko akaba asanganwe ubwenegihugu bw’ibihugu bine birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Pavel Durov amaze iminsi itatu atawe muri yombi mu gihugu cy’u Bufaransa.

            MCN.
Tags: Emmanuel MacronPavel DurovTelegramYagize icyavuga ku ifungwa
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Rwanda: hatanzwe umucyo ku nsengero zigiye gusenywa nyuma yo kuzifunga.

Rwanda: hatanzwe umucyo ku nsengero zigiye gusenywa nyuma yo kuzifunga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?