Hatangajwe ibindi bishya mu rubanza rwabaregwa kugerageza gu kubita ku deta ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni mu rubanza ruregwamo abari mu gitero cyavugaga ko kigamije gukuraho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri uru rubanza hakiriwe icyifuzo cy’abaregera indishyi barimo uruhande rusaba iya miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika.
Uru rubanza ruregwamo abagerageje gushaka guhirika ubutegetsi, ubwo bateraga urugo rwa Vital Khamere ndetse bakaninjira ku biro by’umukuru w’igihugu.
Ubu busabe bw’abasaba indishyi, bwatangiye gutangwa kuri uyu wa mbere tariki ya 26/08/2024, ubwo hakomezaga uru rubanza ruregwamo abantu 51.
Ku mpande za gisivile, buri rumwe rusaba indishyi ibarirwa mu mamiliyoni y’amdolari kubera ibyanditse yaba ibikorwa bifatika, ndetse n’ibikora ku marangamutima.
Repubulika ya demokarasi ya Congo yabaye uruhande rwa mbere muri izi, rwafashe ijambo, aho rurengera indishyi z’ibikorwa bifatika byangirika ndetse n’ibyahungabanye bijyanye n’amarangamutima, aho rwasabye indishyi ya miliyoni 250 USD.
Urukiko kandi rwanakiriye ubusabe bwa Stephie Elonga , umugore wa nyakwigendera Kevin Tamba, aho we n’abana be basabye indishyi ya miliyoni 20 z’amadolari
Nanone kandi uruhande rugizwe n’abantu bishyize hamwe, barimo Ephraim Mugangu, Maguy Mata n’abandi batandukanye; basabye ko Marcel Malanga na bagenzi be bahamwa n’ibyaha.
Izindi mpande zinyuranye zasabye ko ibyangiritse bigomba gusanwa n’abantu batandukanye barimo Faustin Egwake, Kadima Franck na Kalala Ilunga, Inshuti ya Kevin Tamba.
Bamwe mu baregwa na bo basabye guhabwa indishyi, kubera ibyo bakorewe nk’iyicarubozo bavuga ko bakorewe n’inzego z’ubutasi kandi ko byabereye aho bari bafungiwe.
Uru rubanza ruregwamo abantu 51, baregwa ibyaha binyuranye birimo iterabwoba, gutunga imbunda z’intambara mu buryo butemewe n’amategeko, kugambirira kwica ndetse no kwihuza hamwe hagamijwe gukora ikibi.
MCN.