Ibyinshi wa menya ku biganiro biri kubera i Beijing, aho biri guhuza Amerika n’u Bushinwa.
Ni ibiganiro byahuje umujanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Jake Sullivan, hamwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Yo, bakaba bahuriye i Beijing.
Uyu munsi ni ugira Kabiri ibi biganiro birimo. Amakuru yatangajwe n’ibitangaza makuru bitandukanye, avuga ko ahanini ibi biganiro byibanze ku ngingo zirimo ubufatanye hagati ya Amerika n’u Bushinwa, hamwe n’umwuka mubi uri mu bihugu byegereye inyanja yitiriwe u Bushinwa, iherereye mu majyepfo y’iki gihugu.
Aba bayobozi bombi batangaje ko ibiganiro bagiranye byagenze neza, aho bagaragaje ko buri ruhande rwavuze ukuri, kandi ndetse bemeza ko baganiriye ibyubaka.
Itangazo rya sohowe n’ibiro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House), rivuga ko perezida wa Amerika Joe Biden n’uw’u Bushinwa, Xi Jinping, mu byumweru bike biri mbere bazaganira hakoreshejwe telefone ngendanwa, nyuma yubwo, aba bakuru b’ibihugu byombi bazaganira barebana amaso ku yandi.
Sullivan na Wang bumvikanye kandi ko ari ngombwa ko igisirikare cy’ibihugu byombi cyaza gihanahana amakuru. Ndetse kandi bakaba bemeranije ko mu minsi iri imbere, abakuru b’ingabo z’ibi bihugu bazagirana ibiganiro hifashijijwe ikorana buhanga rya none.
Wang Yi yabwiye televisiyo y’igihugu cy’u Bushinwa (CCTV), ko ubusabane bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa kugira ngo bureme bisaba ko buri ruhande rw’ubaha urwabo, kandi ko buri ruhande rugafata urwabo nkurungana n’urundi.
Ibiganiro hagati y’umujanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Bushinwa, byagarutse kandi ku mutekano wa buri ruhande ndetse ko no muri Tayiwane hagomba gukingirwa.
Televisiyo y’u Bushinwa, yatangaje ko minisitiri wayo w’ubabanye n’amahanga ko yabwiye Sullivan, umujanama mukuru mu biro by’umukuru w’igihugu cya Amerika ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igomba kureka guha ubufasha bw’ibikoresho bya gisirikare cya Tayiwane kandi ko kureka yigenga bizobangamira u Bushinwa.
Aba bayobozi bombi kandi, baganiriye ku makimbirane ari mu karere k’i nyanja iherereye mu majyepfo y’iki gihugu cy’u Bushinwa. Ku bwa Wang Yi w’u Bushinwa yaburiye Amerika kureka gushyigikira Filipine, yagize ati: “Amerika ikwiye kureka gushyigikira igihugu runaka kugira ngo ibangamire ubwigenge bw’u Bushinwa, kandi ntigomba gushyigikira amakosa ya Filipine.”
Ririya tangazo ry’ibiro by’u mukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe, ryavuze kandi ko umujanama mukuru mu biro by’umukuru w’iki gihugu, ko yasabye nayo u Bushinwa kureka kubangamira Filipine mu bikorwa byayo byemewe n’amategeko.
Biteganijwe ko ibiganiro byaba bayobozi bombi, uwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa bizakomeza kuri uyu wa Kane, aho baza no kuganira ku bijanye n’ubucuruzi bureba ibi bihugu byombi, umutekano muke hagati ya Ukraine n’u Burusiya ndetse kandi no ku mutekano uri mu karere ko hagati y’Isi.
MCN.