Leta ya Benjamin Netanyahu wa Israel, yahagurukiwe n’abavuga ko bazashirwa aruko yavuyeho.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, ryahamagariye andi guhaguruka agakuraho Guverinoma iriho muri iki gihugu, iyobowe na minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, uwo bashinja kuganisha igihugu mu kagaga gakomeje.
Biri mu butumwa ishyaka rya Democrats Party risanzwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Israel, aho muri ubwo butumwa ryahamagariye andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, kwishyira hamwe bakareba uko bakuraho babukuraho.
Aya mashyaka ashinja leta ya Benjamin Netanyahu kuganisha igihugu mu manga kubera intambara iyihanganishije n’umutwe wa Hamas, akavuga ko kuva iy’i ntambara yakwaduka umwaka ushize, byasize igihugu mu mutekano muke, ubukungu burajegajega, politiki iradindira ndetse n’imibereho y’abaturage isubira inyuma.
Perezida w’ir’ishyaka rya Democrats Party, Yair Golan yagize ati: “Tuzakora uko dushoboye kose nk’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza igihe Guverinoma iri gusenya igihugu ivuyeho.”
Muri ubu butumwa kandi, Yair Laipid; undi muyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, yavuze ko ntagushidikanya ko bazahuza umugambi kugeza Guverinoma iriho ivuyeho.
Kuva intambara hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas itangiye muri Gaza, abanyapalestine barenga ibihumbi 40 biganjemo abagore n’abana bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe abarenga ibihumbi 93 bakomeretse, abandi benshi baba impunzi.
MCN.