Kinshasa yasabye ICC gukora iperereza ku Rwanda.
Ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 29/08/2024, Repubulika ya demokarasi ya Congo, binyuze kuri minisitiri wayo w’ungirije w’ubutabera, Samuel Mbemba, ushinzwe imanza mpuzamahanga, yatangije gahunda yise “ICC, ubutabera kuri RDC” aho ari gusaba urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa ICC gutangiza iperereza ku Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri iyi gahunda, minisitiri w’ubutabera w’ungirije, asobanura ko binyuze muri iyi gahunda, leta ya Kinshasa ishaka kubona mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha hakorwa iperereza ku “mahano yakozwe n’u Rwanda mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC” kandi asaba inkunga y’Abanyekongo bose kugira ngo iki gikorwa kigende neza.
Yagize ati: “Ndasaba imiryango itegamiye kuri Leta yemewe, ikorera muri RDC nk’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, gushyigikira abaturage ba Congo Kinshasa mu gushaka ubutabera imbere ya ICC. Nta mpamvu ko mu gihe umuryango w’Abibumbye wemera ko uburenganzira bwa muntu bwahungabanyijwe muri RDC na Paul Kagame, imiryango itegamiye kuri Leta yemewe hano igomba guceceka. Ndasaba kandi urubyiruko rwo muri Congo kwitabira ubu bukangurambaga hagamijwe gusaba ubutabera, kandi ICC ikareka gutinda.”
Anavuga kandi ko umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba (EAC) wa tangaje ko ku itariki ya 26/09/2024, uzumva mu ruhame icyifuzo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kirega u Rwanda ibyaha byakorewe muri Kivu Yaruguru ngo rwitwikiriye umutwe wa M23.
Kinshasa, ahanini ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwahakanye kenshi, hubwo rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.
MCN