• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ifungwa rya Dr Mbera, wafungiwe muri Kivu y’Epfo, ryongeye kugaragaza ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge.

minebwenews by minebwenews
August 30, 2024
in Regional Politics
0
Ifungwa rya Dr Mbera,  wafungiwe muri Kivu y’Epfo, ryongeye kugaragaza ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ifungwa rya Dr Mbera, wafungiwe muri Kivu y’Epfo, ryongeye kugaragaza ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ku Cyumweru tariki ya 25/08/2024, nibwo urwego rushinzwe iperereza muri Kivu y’Amajy’epfo rwataye muri yombi bwana Dr Alexis Mbera Nzabakiza, nyuma uru rwego ruja ku mufungira kuri Bureau Deux, iherereye mu mujyi wa Uvira.

Alexis Mbera Nzabakiza wafunzwe, yari umuganga uri mu bakomeye bakora ku bitaro bikuru bya Nyakirango muri Grupema ya Bijombo ho muri teritware ya Uvira.

Abaturiye i Ndondo ya Bijombo, babwiye MCN ko ibi bitaro bya Nyakirango, Mbera abereye umuganga mukuru byahoze biyobowe na Dr Merci Kimararungu wishwe arashwe mu mpera z’u mwaka w’ 2022, ubwo nawe yari avuye Uvira ajanye ibikoresho birimo imiti, abijanye kuri ibi bitaro bya Nyakirango aza kuraswa n’abarwanyi bo kwa John Makanaki, nk’uko byagiye bitangazwa muri icyo gihe.

Ku Kuzi ka Mugaja kari mu misozi ya Uvira uzamuka uja ku Ndondo ya Bijombo, amakuru yemeza ko ari ho bwana Dr Mbera inzego z’u mutekano za mufatiye ari nabwo zahise zimwerekeza muri Uvira gufungwa.

Bamwe mu Banyamulenge babonye aho Dr Nzabakiza afatwa bavuze ko abamutaye muri yombi bavuga ko ari umuganga ugemurira imiti Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michelle wa mamaye ku mazina ya Makanika.

Ariko ibi bakavuga ko byavuye kuribirya ubutegetsi bwa Kinshasa bukora byo guhohotera abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Mu bihe bitandukanye, Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bagiye bicwa, igihe batishwe, bagafungwa. Ndetse hirya no hino mu bice bya RDC usanga hafungiwe Abanyamulenge benshi, ikibabaje ugasanga muri aba bafunzwe batagezwa imbere y’ubutabera ngo baburane, kuko nta byaha bashijwa, usibye kuzira ubwoko bwabo.

Amakuru yemeza ko ubu Dr Mbera afungiwe Uvira, ariko ko yemerewe gusurwa.

Ubuhamya bwatanzwe buvuga ko umuryango wa Dr Mbera, usaba ko yafungurwa, ngo kuko ntacyaha kimufunze. Banavuze kandi ko Leta ibereye kurenganura abarengana, ariko ngo mu gihe itarenganuye ntigomba kwitwa Leta mbyeyi.

              MCN.
Tags: Afungiwe UviraDr Alexis Mbera Nzabakiza
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Indege y’intambara ya Ukraine iri mu zikomeye yashwanyagurijwe mu gitero cy’u Burusiya.

Indege y'intambara ya Ukraine iri mu zikomeye yashwanyagurijwe mu gitero cy'u Burusiya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?