• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Menya ibya operasiyo iteganywa gukorwa yo guhashya FDLR muri RDC.

minebwenews by minebwenews
September 3, 2024
in Regional Politics
0
Menya ibya operasiyo iteganywa gukorwa yo guhashya FDLR muri RDC.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Menya ibya operasiyo iteganywa gukorwa yo guhashya FDLR muri RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Ni operasiyo ihuriyemo n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), birateganya gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri RDC.

Amakuru avuga iby’iyi operasiyo, avuga ko iyi gahunda yaganiriweho ku itariki ya 29 na 30/8/2024, ubwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Angola na RDC bahuriraga mu nama yabereye i Rubavu mu gihugu cy’u Rwanda.

Muri iyi nama, intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’umunyamabanga mukuru w’ungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza, Brigadier General Jean Paul Nyirubutama.

Mu gihe uruhande rwa Leta ya Kinshasa, yari ihagarariwe na Gen Major Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bwa gisirikare bwayo, mu gihe Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo yari ihagarariwe na Matias Bertino Matondo ukuriye urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze.

Urubuga rwa Africa Intelligence, rwatangaje ko ibyibanzweho muri iyi nama ni ugusenya umutwe wa FDLR. Uru rubuga rwanavuze kandi ko iyi nama yabaye mu ibanga rikomeye, ndetse ko aba baye muri ibyo biganiro baraganiraga amanywa n’ ijoro.

Leta ya Kigali isanzwe ivuga ko nyiribayazana w’umutekano muke kwari FDLR, umutwe umaze imyaka 30 ukorera ku butaka bwa RDC, ndetse ukorana byahafi n’igisirikare cy’iki gihugu, ari nabyo bituma haba umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

Amakuru avuga ko muri iyi nama, intumwa z’u Rwanda na Congo, zateye umukono ku masezerano ahuriweho yo gusenya no guca FDLR intege.

Iyi gahunda igizwe n’ibyiciro icumi ikaba igomba kumara iminsi 120. Muri iki gihe abakuriye inzego za gisirikare n’izubutasi bazajya bahurira mu nama zitandukanye mu rwego rwo guhanahana amakuru.

Naho komisiyo ishinzwe ubugenzizi , mu bibazo by’u Rwanda na RDC, izayoborwa na Lt Gen João Nassone wo muri Angola ari nayo muhuza.

Ku bijanye no gusenya FDLR, biteganijwe ko uyu mutwe uzagabwaho ibitero na FARDC ifatanije n’ingabo z’u Rwanda, ibitero bikazamara iminisi itanu. Nyuma yo gusenya uyu mutwe u Rwanda ngo ruzahita rukuraho ingamba z’u bwirinzi rumaze igihe rwarafashe.

Ndetse kandi kuri iyi gahunda, hazakurikiraho gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’uyu mutwe wa FDLR, nyuma u Rwanda na RDC bikazashyiraho urwego bihuriyeho rwo gukurikirana ko umutekano w’ibihugu byombi udahungabanywa.

Gusa, nta tariki izwi iyo operasiyo izatangiriraho, ariko biteganijwe ko iyo gahunda izanozwa mu biganiro biteganyijwe kuba muri uku kwezi, aho bizahuza u Rwanda na RDC muri Angola.

               MCN.
Tags: FardcOperasiyoRdcRDF
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post

China completed almost 40% fewer skyscrapers in 2021, report says

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?