• About Us
  • Privacy Policy
Monday, November 2, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibivugwa kuri Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wa komeretse ukuguru.

minebwenews by minebwenews
September 4, 2024
in Regional Politics
0
Ibivugwa kuri Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wa komeretse ukuguru.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibivugwa kuri Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, wa komeretse ukuguru.

Ni byatangajwe n’ishyaka rya Bobi Wine(NUP), aho ryavuze ko yakomerekejwe n’umupolis ubwo yari mu ihangana mu bice by’i Bulindo.

Uwitwa Najja Ssenyonjo yavuze ko uwo munyamuziki wa Pop wahindutse umunyapolitike bivugwa ko yarashwe kandi ko arimo kuvurirwa ku bitaro bya Nsambya byo mu murwa mukuru wa Kampala.

Yanavuze ko ibyo byabaye ubwo yari yerekeje i Bulindo , haherereye mu ntera y’ibirometro hafi 20 mu majyaruguru y’umujyi wa Kampala.

Mu itangazo rya shizwe hanze na Polisi ya Uganda yo muri ibyo bice icyo kibazo cyabereye, rivuga ko uwo munyamuziki wa hindutse umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, yasitaye ubwo yashakaga kwinjira mu modoka ye, bikarangira akomeretse.

Amakuru avuga ko urubuga rwa x rwa Bobi Wine, rubinyujije ku mukuru w’ishyaka rya NUP(national unity platform), ni rwo rwatangaje aya makuru mbere, aho rwagize ruti: “HEBobiwine yarashwe mu kuguru na Polisi i Bulindo.”

Amashusho yashinzwe ku mbuga nkoranya mbaga, agaragaza uwo munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi w’imyaka 42 arandaswe akurwa mu nyubako arimo kuva amaraso aho yakomeretse ku murundi w’ukuguru kw’ibumuso.

Polisi ivuga ko Bobi Wine yari yitabiriye igikorwa i Bulindo nuko nyuma yaho we n’itsinda rye bava mu modoka zabo batangira umutambagiro kugeza mu mujyi wa Bulindo.”

Ariko Polisi ikaba yari yabagiriye inama yo kutabikora. Noneho Bobi Wine yanga iyo nama nibwo Polisi yashatse kubuza uwo mutambagiro haba uguhangana.

Mu bushyamirane bwa kurikiyeho, bivugwa ko yagize ibikomere, nk’uko itangazo rya Polisi ribivuga.

Bobi Wine ni umwe mubakunzwe n’urubyiruko muri Uganda, yagiye anafungwa inshuro nyinshi. Mu mwaka w’ 2017 yatowe kuba mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ndetse kandi yahatanye na perezida Yoweli Kaguta Museveni mu matora yo mu mwaka w’ 2021.

          MCN.
Tags: Bobi WineBulindoYakomeretse

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?