RDC na Uganda byinjiye muri gahunda yo gusibura umupaka ubihuza.
Guverinoma ya Kinshasa n’iya Kampala biri mu nama yatangiye tariki ya 04/09/2024 yiga ku buryo zasibura umupaka utandukanya ibyo bihugu byombi, zihereye ku kirunga cya Sabyinyo.
Umupaka wa Uganda na RDC uhereye kuri Sabyinyo ukagera muri Bwindi hari hasanzwe imbago 16. Nk’uko bivugwa ibi byateraga amakimbirane ku mpande z’ibihugu byombi, kuko kumenya gutandukanya ubutaka bw’ibi bihugu bigorana.
Mu mwaka w’ 2023, abaturage bo muri teritware ya Rutshuru barimo umudepite ku rwego rw’intara, Emmanuel Ngaruye, bashinje Leta ya Uganda kugenzura igice cyo muri Bunagana ku ruhande rwa RDC.
Ngaruye yagize ati: “Turasaba Guverinoma ya Kinshasa ko yabohoza byihutirwa ibice byafashwe n’abashotoranyi, kandi ko ibyemezo bibi byakosorwa , cyane cyane imbago z’umupaka zimuwe n’abayobozi ba Uganda.”
Leta ya Kinshasa yijeje abo muri Rutshuru ko izakurikirana iki kibazo, gusa Guverinoma ya Uganda yarabihakanye, isobanura ko nta gice cy’igihugu cy’abaturanyi igenzura.
Inzobere muri Minisiteri y’umutekano w’imbere muri RDC, Vangu Mabayala, yasobanuye ko muri iyi nama, bateganya kwemeza amafaranga akenewe mu guca uyu mupaka ufite uburebure bw’ibirometro 71.
Colonel Naboth Mwesigwa uyoboye itsinda rya Uganda yatangaje ko nta ntambara ibihugu byigeze bijyamo bitewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku mupaka, agaragaza ko kugaragaza aho ibihugu bitandukanira bizabifasha gukumira amakimbirane.
Imbogamizi ishobora kuba muri uyu mushinga ni uko ibice byose byo muri RDC bizacibwaho uyu mupaka bigenzurwa n’umutwe witwaje imbunda wa M23. Ibi bihugu bishobora kuzabanza kuwusaba uburenganzira.
MCN.