Ibyo wamenya ku gihembo cya Ballon d’or, gihabwa nde, cyatangiye gutangwa ryari?
Ballon d’or yatangiye gutegurwa mu mwaka w’ 1956 ndetse ihita inatangwa uwo mwaka. Kimwe mu bitangaza makuru byo mu Bufaransa, gitangaza amakuru y’umupira w’amaguru, kizwi nka French Sport Magazine) ni cyo cyashyizeho igihembo cyo kujya baha umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaye neza mu Burayi, ibi bihembo abakinnyi bakomoka mu Burayi nibo bakundaga kubyiharira cyane.
Ahagana mu mwaka w’ 1995, nibwo abakinnyi baturutse mu gihugu icyo ari cyo cyose ndetse n’impande zose bakina mu makipe yo mu Burayi bari bujuje ibisabwa bahatanira kino gihembo ariko bagombaga kuba bujuje ibyasabwaga byose.
Mu mwaka w’ 2010, bafashe Ballon d’or bayihuza n’ikindi gihembo FIFA yari yashizeho cyari kuzajya gihabwa umukinnyi w’umwaka ku Isi bafata Ballon d’or bayihindurira izina bayita FIFA Ballon d’or.
Ibi byafashije abakinnyi bose kujya bisanga muri ibi bihembo bakabihatanira, hanyuma mu mwaka w’ 2016 biza guhinduka bisubira uko byahoze ku izina ryabo ‘ballon d’or.’
Uko Ballon d’or zagiye zitangwa guhera zigitangira gutangwa, abazitwaye umwaka bazitwayemo ndetse n’aho baturuka.
Umwaka w’ 1956, nibwo iki gihembo cyatanzwe bwa mbere, gihabwa Stanley Mathews.
Mu 1957, cyahawe umukinnyi Alfredo Di Stéfano wo mu gihugu cya Argentina/ wo mu ikipe ya Real Madrid.
Umwaka w’ 1958 umukinnyi Raymond Kopa igihugu France ikipe ya Real Madrid.
Mu 1959 umukinnyi Alfredo Di Stéfano.
Mu 1960 umukinnyi Louis Suárez igihugu Spain ikipe Barcelona
Umwaka w’ 1961 umukinnyi Omar Sìvor igihugu cya Italy ikipe Juventus
Umwaka w’ 1964 umukinnyi Denis Law igihugu Scotland ikipe Manchester United
Umwaka w’ 1965 umukinnyi Bobby Charloton igihugu cya England ikipe ya Manchester United
Umwaka 1967 umukinnyi Flórián Albert igihugu Hungry ikipe Frencv rosiTC
Umwaka 1968 umukinnyi George Best igihugu Northern Ireland ikipe ya Manchester United
Umwaka 1969 umukinnyi Gianni Rivera igihugu Italy ikipe Milan
Umwaka 1970 umukinnyi Gerd Müller igihugu West Germany ikipe Bayern Munich
Umwaka 1971 umukinnyi John Cruyff igihugu Netherlands ikipe Ajax
Umwaka 1972 umukinnyi Franz Beckenbauer igihugu West Germany ikipe Bayern Munich
Umwaka 1974 umukinnyi Johan Cruyff igihugu Netherlands ikipe ya Barcelona.
Dusimbukeho, mu 2000 umukinnyi Louis Figo igihugu Portugal ikipe ya Real Madrid
Mu mwaka w’ 2010, 2011 kugera mu 2012 umukinnyi Lionel Messi igihugu cya Argentina ikipe ya Barcelona
Mu 2013 umukinnyi Cristiano Ronald igihugu Portugal ikipe ya Real Madrid
Umwaka w’ 2015 umukinnyi Lionel Messi igihugu cya Argentina ikipe ya Barcelona
Mu mwaka w’ 2020 ntiyatanzwe.
Umwaka 2021 umukinnyi Lionel Messi igihugu cya Argentina ikipe ya Saint-Germain
Umwaka w’ 2022 umukinnyi Karim Banzema igihugu cya France ikipe ya Real Madrid
Umwaka w’ 2023 umukinnyi Lionel Messi ikipe ya Argentina ikipe ya Inter Miami.
2024?