Abanye-Congo bagaragaje impamvu bashinja Leta yabo kwigana u Rwanda.
Abanye-Congo bakoresheje imbugankoranyambaga banenga Leta y’iki gihugu cyabo kwigana u Rwanda, nyuma yaho yinjiye mu masezerano y’ubufatanye n’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani.
Ahagana ku wa gatanu tariki ya 20/09/2024 ni bwo Repubulika ya demokarasi ya Congo, yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati yayo na AC Milan, mu rwego rwo kugira ngo bateze imbere ubukerarugendo bw’iki gihugu.
Ibi byatumye abaturage benshi ba RDC bakoresha imbugankoranyambaga banenga ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kuba bwariganye u Rwanda, igihugu bamaze igihe badacana uwaka.
U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayen Münich yo mu Budage.
Aya masezerano urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rwayasinyanye n’aya makipe biciye muri gahunda ya ‘visit Rwanda.’
Leta y’u Rwanda ivuga ko Visit Rwanda yatumye ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ndetse intego ya RDB ni uko muri uyu mwaka w’ 2024 ruzinjiza miliyoni 800$ zivuye muri urwo rwego.
Kinshasa yiteze ko gukorana na AC Milan bizatuma babasha gutera ikirenge mu cy’u Rwanda. Rero, kimwe mu byo Abanyakongo banenze n’uko igihugu cyabo cyatekereje guteza ‘ibikorwa by’ubukerarugendo budahari.’ Bavuga ko iyi gahunda izakomwa mu nkokora n’ikibazo cy’umutekano muke ugize igihe warabuze muri iki gihugu kubera ibibazo by’intambara zidashyira.
Ikindi banenga ni uko Kinshasa yinjiye mu masezerano n’ikipe yo mu Butaliyani, kandi bazi neza ko hari Amabasaderi w’iki gihugu, Lucca Attanasio, yariciwe mu Burasirazuba bwa RDC mu 2021 n’abo bivugwa ko ari abarwanyi ba FDLR basanzwe bafitanye umubano mwiza na RDC. Bashyingira kuri ibi bakavuga ko ba mukerarugendo bo mu Butaliyani batazabyemera gukorera ingendo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kubera umutekano.
MCN.