Rwongeye kwa mbikana hagati ya Red Tabara na Maï Maï k’u bufasha bwa Task Force.
Ku wa mbere tariki ya 23/09/2024, havuzwe intambara ikaze mu misozi yo muri teritware ya Fizi, aho yarimo ihanganisha umutwe wa Red Tabara na Maï Maï ku bufasha bw’Ingabo z’u Burundi zibarirwa muri Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni mirwano yabereye mu duce duherereye mu majyepfo ashyira uburenganzuba bwa Komine ya Minembwe, neza na neza ahitwa Birungurungu ho muri Grupema ya Basimunyaka muriyi teritware ya Fizi.
Minembwe Capital News mu makuru yahawe n’abaturage bo muri ibyo bice byaberemo iyi mirwano, avuga ko yatangiye mu masaha y’igicamunsi kugeza neza izuba rirenze ryo kuri uyu w’ejo hashize. Maï Maï niyo iza kw’isonga kuba nyiribayazana wo kugaba ibitero ahari ibirindiro by’iz’inyeshamba z’u Burundi, ariko ko iyi Maï Maï yarimo ibikora ku bw’umvikane bw’Ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Kivu y’Amajy’epfo, zizwi nka Task force.
Byanavuzwe kandi ko Red Tabara yakubiswe iva muri ibi bice byarimo ibirindiro byayo ihungira mu duce two muri teritware ya Mwenga. Aya makuru anahamya ko yahungiye mu ishyamba rinini rya Ibaryelu. Kimweho ntacyo uyu mutwe wa Red Tabara urabivugaho nk’uko wari ukunze kumvikana mu butumwa ukunze kunyuza ku rubuga rwayo rwa x mu gihe uba wagabweho ibitero.
Ariko kandi ubwo uyu mutwe uheruka gukubitirwa mu bice byo muri Kabanju na Matanganika mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, ntacyo wigeze utangaza. Muri icyo gihe byarangiye kandi uyu mutwe uhungiye mu mashyamba y’i Rukombe nka Bukafu no mutundi duce twaho hafi.
Umutwe wa Red Tabara umaze imyaka irenga irindwi uvugwa mu misozi ya Uvira, Mwenga na Fizi. Uzwiho kuba ushaka gushyira akadomo kanyuma ubutegetsi bw’u Burundi. Igihe kimwe ukorana byahafi n’imitwe yitwaje intwaro ya Maï Maï ubundi bagasubiranamo bakamarana.
Ubu, iyi mitwe yombi iri mu bihe byo gusubiranamo kandi bivugwa ko bateranywa n’ingabo z’u Burundi ndetse n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
MCN.