RDC:Herekanwe imbunda zirimo izirasa kure zatahuwe ahatekerwaga hanavugwa abazihashyize.
Guverineri w’intara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo, yerekanye imbunda zikaze 29, zasanzwe hafi y’inkambi icyumbikiwemo abavanywe mu byabo n’intambara.
Ibi byokwerekana imbunda byakozwe ku ya 23/09/2024, byanitabiriwe na minisitiri w’ungirije w’umutekano wa RDC, Samy Adubango.
Iz’imbunda zikaba zarerekanywe nyuma y’iminsi ine hatahuwe ububiko bwazo bwari hafi y’inkambi yabavanywe mu byabo n’intambara muri Nyasasi, Tchomia haherereye mu birometero bigera muri 60 uvuye muri Bunia.
Guverineri w’intara ya Ituri, Gen Luboya yatangaje ko izo mbunda basanze ari z’umutwe witwaje imbunda wiyita Zaïre, uherutse kugaba ibitero byinshi ku birindiro bya Fardc muri teritware ya Djyugu byakozwe mu kwezi gushize kwa munani uyu mwaka.
Guverineri yanahamije ko abarwanyi buyu mutwe bagabye ibitero mu birindiro by’ingabo za Fardc, babaga bari kumwe na bamwe mu bakomoka hanze y’iki gihugu cya RDC, aho bagabye ibitero mu duce twa Seba, Tchomia na Kasenyi, ndetse abasirikare ba leta ya Kinshasa barimo ufite ipeti rya Major, uwirya Lieutenant n’abandi basirikare babiri, baguye muri ibyo bitero.
Guverineri yavuze kandi ko gutahura izi mbunda za Zaïre, byagizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’ingabo z’igihugu cyabo. Yasoje avuga ko aba baturage bafashije gukusanya amakuru, nyuma yuko bari bageze mu gace aba barwanyi bari bahishemo izi mbunda zerekanywe.
MCN.