Rwambikanye habura gica, hagati ya Wazalendo na FARDC.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26/09/2024, habaye imirwano ikaze yasakiranije Wazalendo n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), yabereye mu duce turi mu nkengero z’u mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Wazalendo n’ingabo za RDC, bazwi mu bufatanye, aho ubwo bufatanye bwakozwe mu rwego rwo kugira ngo ba rwanya umutwe wa M23 ugize igihe kirekire warazengereje ubutegetsi bwa Kinshasa.
Iyi mirwano yatumye abaturiye inkengero z’umujyi wa Goma bamwe muri bo bahunga, nyuma yo kumva urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito.
Mu mashusho yakwirakwije hanze anagaragaza impunzi zo mu ikambi ya Lusagala na Bulengo zihunga zimwe zerekezaga mu mujyi wa Goma iz’indi mu bindi bice.
Amakuru avuga ko icyateye uko gusubiranamo hagati ya Wazalendo n’ingabo za RDC byaturutse ku bw’umvikane buke, aho buri ruhande rushaka kugenzura bariyeri zitangwaho amafaranga mu buryo butemewe ku bantu bazinyuraho, ziri ahitwa Nzulo ku muhanda ugana i Sake.
Aya makuru kandi yemeza ko imirwano yatangiye ahagana isaha z’urukerera, nka 4:00 am. Binavugwa ko ingabo za FARDC ko ari zo zatangiye kugaba ibitero ku birindiro bya Wazalendo.
Ku rundi ruhande, amakuru amwe avuga ko ibi bitero ko byabanje kwibasira ibirindiro bya FDLR, ariko ko nyuma ingabo za FARDC kurasa no mu birindiro bya Wazalendo.
Kimwe cyo, nta mibare iraja hanze igaragaza abaguye muri iyi ntambara.
Ibi bibaye mu gihe intambara itaherukaga muri ibi bice, usibye iheruka kuba mu mpera z’iki Cyumweru dusoje hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, yaberaga mu duce two muri teritware ya Masisi na Rutshuru.
MCN.