Bombori bombori ku bitaro bikuru bya Mikenke.
Havutse ukutumvikana gukomeye hagati y’Ababembe n’Abapfureloro n’Abanyamulenge, nyuma y’uko Ababembe bakoresheje inyandiko zivuga ko badashaka MCZD, Dr Namegabe, ureba ibitaro bikuru by’itombwe (Hôpital général de Référence d’Itombwe).
Imyaka igiye kuba irindwi bwana Dr Namegabe ariwe ukuriye ibitaro bikuru bya Mikenke, Ababembe bamushinja kuvura neza abo bita abanzi babo ubwo ni barwayi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abapfurelo.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, Ababembe banditse ibarua, isaba ko uyu Dr Namegabe yirukanwa kuri ibi bitaro. Nyuma Abapfulero ku bufatanye n’Abanyamulenge nabo baje kwandika bavuguruza ibyo Ababembe banditse bavuga ko ari nta wundi muganga bashaka ku bitaro bikuru bya Mikenke (Hôpital général de Référence d’Itombwe).
Muri iyo barua yanditswe n’Ababembe, yasabaga ko kandi abaganga bose bavuka mu bwoko bw’Abashi ari nabo Dr Namegabe avukamo bavanwa kuri ibi bitaro bya Mikenke hakazanwa abaganga bo mu bwoko bw’Ababembe kandi bavuka muri teritware ya Mwenga iherereyemo ibi bitaro.
Minembwe Capital News yamenye amakuru ko uko kutavuga rumwe hagati yabo mu bwoko bw’Abapfulero, Abanyamulenge n’Ababembe byazanye umwuka mubi ushobora kubyara intambara.
Mu butumwa bwanditse twahawe n’abaturage baturiye ibyo bice, buvuga ko intambara ishobora kuvuka isaha iyariyo yose kandi ko no mu gihe yoramuka itabaye abaturage bashobora kurasana kibandi bakicyana.
Ahanini iyi nzigo ikaba iri ku Bapfulero n’Ababembe nubwo n’abandi badasigaye.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko abachefs bo muri ibyo bice bashigikiye Dr Namegabe ko akomeza gukurira ibi bitero.
Hagati aho, ibyo bibaye mu gihe hari intambara ikomeye iri kubera muri ibyo bice hagati y’Ingabo z’u Burundi ku bufatanye na Wazalendo aho bari kurwanya umutwe wa Red Tabara urwanya Leta ya CNDD FDD.
Iyi mirwano yabaye ku wa mbere, ku wa Kabiri no kuri uyu wa Kane w’ejo hashize, mu Mikenke hahurutse abandi basirikare b’u Burundi benshi baje baturutse ku Ndondo ya Bijombo abandi bavuye mu bice byo muri teritware ya Fizi.
Bikavugwa ko bashaka gukomeza guhiga izi nyeshamba za Red Tabara zihishe mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga na Fizi.
MCN.