Hagaragajwe inzitizi zikomeye mu birego RDC yareze u Rwanda mu rukiko rwa EACJ.
Urukiko rw’umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba, ruri mu gihugu cya Tanzania (EACJ), kuri uyu wa Kane tariki ya 26/09/2024, rwatangiye kumva ikirego Repubulika ya demokarasi ya Congo iregamo u Rwanda, narwo ruza kugaragaza inzitizi.
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yareze u Rwanda ku renga ku masezerano ya EAC, irushinja kugira uruhare runini mu mutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyabo. Ikindi n’uko ishinja u Rwanda gukorera ibyaha bikomeye ku butaka bw’iki gihugu, kuvogera ubusugire bwacyo n’ibindi bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Muri uru rubanza, RDC yari ihagarariwe na Elisha Ongoya. U Rwanda rwo rwari ruhagarariwe na Me. Emile Ntwali.
Mu iburanisha u Rwanda rwagaragaje inzitizi z’uko uru rukiko rw’umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba, EACJ rudafite ububasha bwo kuruburanisha kuko ‘ibirego RDC yazamuye byakozwe itaraba umunyamuryango.’
U Rwanda kandi rwagaragaje ko RDC yatanze iki kirego mu nyandiko zanditse mu rurimi rw’igifaransa n’Ilingala aho kuba mu cyongereza nk’ururimi rwemewe gukoreshwa muri EACJ.
Nyuma yuko urukiko rwari rumaze kumva impande zombi, inteko yasezeranyije ko izatangaza inzitizi zatanzwe n’u Rwanda niba zifite ishingiro.
MCN.