• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya kuri perezida Tshisekedi wiswe umunyakinyoma.

minebwenews by minebwenews
September 28, 2024
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya kuri perezida Tshisekedi wiswe umunyakinyoma.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya kuri perezida Tshisekedi wiswe umunyakinyoma.

Félix Tshisekedi Tshilombo, perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuze amagambo arimo ubu beshi mu nteko rusange y’umuryango w’Abibumbye, avuga ko umutwe wa M23 watumye Abanyekongo miliyoni zirindwi mu Burasirazuba bwa RDC bahunga.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Hari mu nama yabaye tariki 25/09/2024, i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Tshisekedi yagize ati: “Ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kirahangayikishije cyane. Kugaruka ku mutwe wa M23 kwateye ikibazo kitigeze kibaho mbere, abantu hafi miliyoni zirindwi bava mu ngo zabo barahunze.”

Nyuma kandi yaje kongeraho asaba ibihugu bikomeye kwamagana umutwe wa M23 no kuwufatira ibihano.

Nk’uko bivugwa imibare bwana Tshisekedi yavuze y’abahunze, itandukanye kure n’ukuri, kuko raporo y’umuryango w’Abibumbye mu ishami rishinzwe abimukira, IOM(international office of migration), yasohotse muri uku kwezi kwa Cyenda, igaragaza ko kugeza ubu 2024 abari bamaze guhunga muri RDC yose ari 6.917.478.

Ni raporo kandi igaragaza ko 87% by’aba bantu bahunze, bahunze bitewe n’amakimbirane y’imitwe y’itwaje intwaro irimo FDLR, Maï Maï, CODECO na ADF, abandi 13% bahunga bitewe n’ibiza birimo imyuzure . Abari bamaze gusubira mu ngo zabo kugeza mu mezi make ashize ni 433.548.

Muri Kivu y’Amajyaruguru harwanira ingabo za RDC, abacanshuro, FDLR n’imitwe yitwaje intwaro igize Wazalendo, ingabo z’u Burundi na M23. Iyi raporo igaragaza ko hahunze abaturage 2.441.338 bangana na 35% ku rwego rw’igihugu, hahunguka 1.819.167.

Muri Kivu y’Amajy’epfo harwanira ingabo za FARDC, iz’u Burundi, umutwe witwaje imbunda wa Raia Mutomboki, Maï Maï Yakutumba, Red Tabara, Forebu n’indi. Bigaragara ko hahunze abantu 1.478.639 bangana na 21% ku rwego rw’igihugu, hahunguka 480.796.

Intara ifite abantu benshi ni Ituri isanzwe irwaniramo ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO. Raporo igaragaza ko 1.246.044 abahunze bangana na 18% ku rwego rw’igihugu, hahunguka 1.187.005.

Intara zo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajy’epfo, Ituri na Tanganyika ni zo zifite benshi bahunze. Muri rusange ni 5.488.323 gusa ku rundi ruhande harimo 3.672.010.

Umutwe wa M23 uwo Tshisekedi yabesheye, usanzwe urwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ahanini urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

              MCN.
Tags: OniTshisekediYiswe umunyakinyoma

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
IDF, ibitero yagabye ku mutwe wa Hezbollah, byabaye ibidasanzwe, nyuma yogusenya ibyingenzi.

IDF, ibitero yagabye ku mutwe wa Hezbollah, byabaye ibidasanzwe, nyuma yogusenya ibyingenzi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?