Hamenyekanye abantu bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Byatangajwe na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, aho yemeje ko abantu batandatu ari bo bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg.
Ni itangazo minisiteri y’ubuzima yashyize hanze ku wa Gatandatu tariki ya 28/09/2024, inavuga ko abantu 26 ari bo bamaze ku yandura harimo n’abo batandatu bitabye Imana.
Muri iryo tangazo, minisitiri y’ubuzima yavuze ko “abahitanwe n’iyindwara n’abayanduye, ahanini higanjemo abakozi bo kwa muganga cyane cyane abakora mu byumba bivurirwamo indembe.
Rinavuga kandi ko ‘minisiteri y’ubuzima, inzego za Leta n’abafatanya bikorwa bari gukorana mu gushakisha abahuye n’abo barwayi ndetse n’abitabye Imana.’
Rigira riti: “Ni indwara igira ubukana bwinshi ku buryo uwayanduye agira ibyago byo kuba yamuhitana. Ariko turi gukora ku buryo hapimwa kare abagaragayeho ubu burwayi bagakurikiranwa, kugira ngo twirinde ko hagira abaremba cyangwa abandi bahitanwa nayo .”
Rikomeza rivuga riti: “Uwahuye n’urwaye iyi ndwara wese tumushakira aho akurikiranirwa, hakaba abaganga bagomba kureba niba agaragaza ibimenyetso, bityo agahabwa ubuvuzi bukwiye.”
Iri tangazo rivuga ko abitabye Imana baherekezwa mu cyubahiro hirindwa ko hatagira abahandurira.
Rinasaba Abanyarwanda kudakuka imitima, bubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zirimo.
Minisiteri y’ubuzima yasabye Abanyarwanda kugira ubufatanye no gukorera hamwe kugira ngo batsinde iki cyorezo nk’uko n’ubundi batsinze ibya mbere.
Iki cyorezo cyandura mu gihe habaye uguhura kw’amatembabuzi y’abantu babiri, barimo ufite virus ya Marburg. Nta muti cyangwa urukingo by’iki cyorezo, ariko iyo umuntu uyirwaye ageze kwa muganga atararemba, yitabwaho, akabasha kurokoka.
Kugeza ubu kuyirinda hakoreshwa uburyo bumwe n’ubwifashishwa mu kwirinda Ebola.
MCN.