Umunyekongo wari waramamaye muri NBA yitabye Imana, kurikira amateka ye.
Ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 30/09/2024, nibwo inkuru ya Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba w’u munyekongo yamenyekanye ko yapfuye, aguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu yari yaramamaye muri NBA (umukino wa Basketball), Mutombo Mpolondo Mukamba wapfuye ni mwene Mutombo. Yavukiye i Kinshasa ku itariki ya 25/06/1966.
Ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko, nibwo yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akura afite ubwenegihugu bu biri(ubwa RDC n’ubw’Amerika).
Kuri iyi myaka 18 y’amavuko kandi, nibwo yatangiye kuvuga ko azaba umukinnyi mwiza wa Basketball, ndetse atangira kwitoza mu makipe atandukanye yo muri ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ku myaka 25 y’amavuko, Dukombo yahiswemo bwa mbere n’ikipe ya Denver Nuggets(NBA Drafts) kuyikinira, ubwo aba yinjiye muri NBA.
Kuva mu 1991 kugera mu 1996 Dikembe Mutombo yakiniraga Denver Nuggets. Nyuma yaje kuva muri iyi kipe ajya muri Atlanta Hawks ayikinira kugera muri 2001.
Muri 2001 yavuye muri Atlanta Hawks yerekeza mu ya Philadelphia nayo ayikinira kugera mu 2002. Na none kandi yaje kuja muri New Jersey Nets nayo ayikinira kugera muri 2003.
Yaje kuva muri New Jersey aza kwerekeza muri New Knicks nayo ayikinira umwaka umwe gusa ahita ajya muri House Rockets yongera gutindamo kuko yayivuyemo muri 2009 ahita ahagarika gukina Basketball.
Ibigwi bye yubakiye muri NBA
Mu mwaka w’ 1992, 1995, 1998, 2000 na 2002 yatowe mu ikipe y’umwaka ya NBA All-stars. Mu 2001 nabwo yaje mu ikipe ya kabiri ya NBA All-stars.
Mu 1995, 1997,1998 na 2001 yabonye igihembo cya NBA Defensive Player of the year.
Mu mwaka w’ 2000 na 2001 yahembwe nk’umukinyi mwiza wakoze Rebound nyinshi muri NBA.
Uyu mugabo yahagaritse gukina Basketball atsinze amanota 11729, yakoze Rebounds 12359, yakoze Blacks 3289.
Dikombo ni umwe mu Banyafrika bakanyujijeho muri basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yitabye Imana afite imyaka 58, azize kanseri y’ubwonko.
Komiseri wa NBA, Adam Silver, yavuze ko Dikombo yari umukinnyi mwiza. Mu busanzwe yari umugabo ugira amahoro kandi yakundaga gufasha.
MCN.