Hongeye kubura imirwano ikaze mu bice byo muri Sake.
I Sake muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni imirwano yavuzwe kuva mu masaha ya kare yo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/10/2024.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko bikigoye kumenya uruhande rw’aba rwa tangiye kugaba ibitero ku rundi n’ubwo amakuru yatanzwe n’abaturage baturiye ibyo bice avuga ko ingabo za FARDC n’abambari bazo kwaribo batangiye kurasa mu birindiro by’ingabo z’iyobowe na Gen Sultan Makenga, abandi nabo birwanaho.
Aya makuru anavuga ko ingabo zo ku ruhande rwa Leta rwagabye ibi bitero mu rwego rwo kugira ngo bigarurire ibice umutwe wa M23 ugenzura.
Iyi mirwano y’uyu munsi yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, aho ndetse abaherereye mu duce two muri Grupema ya Kamuronza batanze ubuhamya bavuga ko bumvaga uru rusaku hafi yabo. Iyi mirwano yaberaga mu nkengero z’u mujyi wa Sake haherereye muri utu duce two muri Grupema ya Kamuronza ho muri Cheferie y’Abahunde.
Ibi byemejwe kandi n’abatuye muri Sake, banavuga ko babonye ibimodoka by’agisirikare biva muri uyu mujyi bikerekera ahari kubera urugamba.
Gusa, Sosiyete sivile yo muri ibyo bice yo, mu butumwa yatambukije mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko itaramenya icyaba cyateye kugira iyi mirwano ibe, ni mu gihe impande zihanganye zari mu bihe bya gahenge kemeranijweho i Luanda mu minsi ishize.
Hagati aho, abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara bavuga ko M23 yaba yo ishaka gukomeza urugamba mu rwego rwo kugira ngo ifate umujyi wa Goma uwo ifata nkuzashyira akadomo kanyuma ku ntambara yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.