Menya iby’ibiganiro bigiye guhuza perezida Paul Kagame na Tshisekedi mu Bufaransa.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa afite umushinga wo kumvikanisha u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo ku kibazo cy’intambara ibera mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC cyane cyane mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, aho byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04/10/2024, Emmanuel Macron aza kwakira mu biro bye perezida Félix Tshisekedi wa RDC mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 05/10/2024, azakira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame. Aba bombi bakaba bamaze kugera i Paris mu Bufaransa mu nama ya 19 y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie).
Nk’uko ibi biro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, byabitangaje n’uko Emmanuel Macron aza gushishikariza aba bakuru b’ibihugu byombi kwihutira kugera ku masezerano y’amahoro nk’uko bitegekanyijwe mu mishyikirano y’i Luanda muri Angola.
Ahagana mu ntangiriro z’u kwezi kwa Karindwi gushyize uyu mwaka, impande zombi zumvikanye ko imirwano ihagarara. Ariko aya masezerano, kimwe n’andi menshi yayabanjirije, ntiyubahirijwe kubera ko RDC igikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Kimwe cyo RDC ivuga ko “mbere yabyose u Rwanda rugomba kubanza kuvana abasirikare barwo ku butaka bwayo nta yandi mananiza,” mu gihe iki gihugu cy’u Rwanda gitera utwatsi ibyo rushinjwa, rukavuga ko nta ngabo rufite muri RDC.
MCN.