• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umubare wamaze ku menyekana ko baguye barohamye mu kiyaga cya Kivu wa menyekanye.

minebwenews by minebwenews
October 5, 2024
in Uncategorized
0
Umubare wamaze ku menyekana ko baguye barohamye mu kiyaga cya Kivu wa menyekanye.
110
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umubare wamaze ku menyekana ko baguye barohamye mu kiyaga cya Kivu wa menyekanye.

Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ugera ku bantu 78.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04/10/2024, byari byatangajwe ko imibiri y’abantu imaze ku boneka yahitanwe n’amazi ari 23.

Amakuru yanavugaga ko ubu bwato bwari butwaye abagenzi bagera ku 300, usibye ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, Jean-Jacques Perusi yari yabwiye itangaza makuru ko ‘ubu bwato bwari butwaye abagenzi 278.

Anavuga ko umubare w’abahitanwe n’iyi mpanuka y’ubwato bwari buturutse ku cyambu cya Minova mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo bwerekeje i Goma mu ntara ya Kivu Yaruguru ushobora kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje.

Yagize ati: “Ntabwo turamenya neza inshuro y’uko byagenze ngo iyi mpanuka ibe, ubwato bwibirindure mu kiyaga, ariko turizera ko ejo tuzaba twamaze kumenya amakuru yose yerekeye iyi mpanuka.”

Iyi ni imwe mu mpanuka zahitanye abantu benshi ibayeho. Birakekwa ko kwikorera abantu barenze ubushobozi bw’ubu bwato, no kutubahiriza amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi, ari byo byatumye bwibira.

Inzego z’ubuyobozi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zikunze kwihanangiriza abakora ubwikorezi bwo mu mazi kutarenza ibipimo by’ibilo byagenewe ubwato, ariko kugira ngo bizubahirizwe muri iki gihugu ntibikunda.

Akenshi abaturage bavuga ko ibi biterwa no kuba umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, uri mu bituma bitubahirizwa ndetse kandi ngo uwo mutekano utuma abantu batanakoresha inzira zo ku butaka, bagahitamo kubyiganira mu mato.

Gusa, guverineri w’iy’i ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yavuze ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hanozwe uburyo bwo gusuzuma impamvu y’uyu mutekano muke utuma abantu biroha mu mazi bakajya kwica amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi.

   MCN.
Tags: UbwatoUmubareWamenyekanye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?