Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Perezida Tshisekedi yivumburiye mu nama ya OIF, ahita ataha itarangiye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 6, 2024
in Uncategorized
0
Perezida Tshisekedi yivumburiye mu nama ya OIF, ahita ataha itarangiye.
110
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yivumburiye mu nama ya OIF, ahita ataha itarangiye.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko yateganyaga guhuriza hamwe perezida Paul Kagame w’u Rwanda na perezida Félix Tshisekedi wa RDC bakaganira, ubwo bose bari mu Bufaransa aho bitabiriye inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), ariko ntibyaba kuko Tshisekedi yivumbuye ahita ataha iyi nama itararangira.

Tshisekedi ubwo yari mu biganiro bisoza inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF, yari imaze iminsi ibera i Paris mu Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko akirajwe inshinga n’ibibazo bigikomeje hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ibi Emmanuel Macron yabivuze nyuma y’uko umunyamakuru yari amaze kumubaza niba agifite gahunda yo kunga u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, undi nawe asubiza ko akibirimo, ndetse atanga n’ikimenyetso ko tariki ya 04/10/2024 yahuye na perezida Félix Tshisekedi naho mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 05/10/2024 agahura na perezida Paul Kagame.

Yanagaragaje ko muri uku guhura, yamenyesheje bagenzi be ko u Bufaransa n’umuryango wose wa Francophonie byifuza ko amahoro n’umutekano byagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu biganiro Tshisekedi yari yagiranye na Emmanuel Macron ku wa Gatanu, amakuru avuga ko byamaze isaha . Ikimenyimenyi intumwa za RDC zavuze ko ibyo biganiro byagenze neza, gusa zivuga ko zifuza ko perezida Emmanuel Macron yaja mu ruhande rwa Leta ya Kinshasa akamagana u Rwanda.

Umwe mu bantu ba Tshisekedi, ukora mu biro bye yagize ati: “Emmanuel Macron yamagane u Rwanda, nabikora gutyo, ibyo nibyiza. Turanamusaba ko yashyiriraho u Rwanda ibihano.”

Yashimangiye ibi avuga ko RDC yifuza ko ngo nk’uko Macron yafashe uruhande rwa Maroc mu kibazo cyayo na Algerie, ko yerura akavuga ko ashyigikiye iki gihugu, ari ku ruhande rwacyo.

Hagati aho, perezida Emmanuel Macron yavuze ko u Bufaransa na OIF basaba ko u Rwanda na Congo Kinshasa byakomeza ibiganiro by’i Luanda kugira ngo bigere ku mahoro arambye, ndetse ngo ibi ninabyo yari yabwiye Tshisekedi na Kagame.

Amakuru avuga ko Tshisekedi atigeze yitabira umunsi wa Kabiri w’inama ya OIF kuko bivugwa ko yahise afata indege asubira i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Bivugwa ko yarakariye perezida Emmanuel Macron ngo kuko mu nama yo ku itariki ya 04/10/2024 atavuze byeruye ikibazo cy’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibyo byabaye mu gihe ku wa Gatandatu hari habaye inama yo mu muhezo, yari yitabiriwe gusa n’abakuru b’ibihugu, ihagararirwa na Bestine Kazadi, minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Francophonie.

Aya makuru anahamya ko Tshisekedi atitabiriye umusangiro w’abakuru b’ibihugu ku ifunguro rya saa sita ryatangiwe muri petit palais. Mu masaha ya nyuma ya saa sita, yagaragaye ku kibuga cy’indege, abantu ba hafi ye bavuga ko atari yishimye, kuko yari arakajwe n’imyitwarire ya Macro mu kibazo cya RDC n’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Tshisekedi, Abanyekongo bari kumwe nawe, umwe yagize ati: “Turabizi ko Emmanuel Macron ashaka gukora inshingano z’ubuhuza, ariko niba ari uko bimeze, ntibivuze ngo abogame.”

Uyu yanavuze kandi ko dipolomasi ya Macron yabababaje kuko ngo yagiranye ibiganiro byiza na Tshisekedi, nyuma agakora imbwirwaruhame ihabanye n’ibyo bari biteze.

Abanyekongo bavuye i Paris barakaye cyane, nk’uko aya makuru abivuga.

             MCN.
Tags: I Paris mu BufaransaTshisekediYivumbuye
Share44Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post
Israel yagaragarije Isi ibikomeye izageraho nubwo itobona ubufasha.

Israel yagaragarije Isi ibikomeye izageraho nubwo itobona ubufasha.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?