Visi perezida wa Kenya uri kweguzwa, yatakambiye perezida William Ruto.
Rigatghi Gacahagua, w’ungirije perezida William Ruto mu gihugu cya Kenya yasabye perezida w’iki gihugu guca inkoni izamba akamubabarira mu gihe yugarijwe n’ubusabwe bwatanzwe mu nteko ishinga amategeko bwo ku mweguza.
Ni mu gihe biteganijwe ko mu minsi ya vuba inteko inshinga amategeko ya Kenya izaterana igafata umwanzuro ku kweguza Gacahagua, umaze iminsi atumvikana na Perezida William Ruto.
Mu byaha Gacahagua ashinjwa, birimo gusuzugura William Ruto, ivangura moko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.
Mu masengesho yabereye ku biro bye i Nairobi ku murwa mukuru w’iki gihugu, Gacahagua yinginze, anatakambira William Ruto ngo amubabarire.
Yagize ati: “Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye perezida William Ruto niba mu kazi naba naramukoreye amakosa, rwose ndamusabye mbikuye ku mutima ngo ambabarire.”
Yanavuze kandi ko bibaye ari umugore we wakoshereje perezida William Ruto, amusabiye imbabazi.
Yakomeje kandi asaba imbabazi abadepite bashaka ku mweguza n’abanyakenya bamaze igihe basaba ko yo kurwa ku mwanya ariho.
Ariko nubwo uyu mugabo yasabye imbabazi, yagaragaje ko yiteguye kwitabaza amategeko mu gihe yoramuka yegujwe.
MCN.