U Rwanda rwagaragaje ko RDC yanze gusinya amasezerano yo koroshya amakimbirane na M23.
Byatangajwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ku wa Gatandatu mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yemeranyijweho yo gufasha gukemura amakimbirane ari hagati ya M23 n’ingabo z’iki gihugu.
Umutwe wa M23 urwana n’igisirikare cya FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera z’u mwaka w’ 2021. Iy’intambara barimo imaze gukura abaturage mu byabo babarirwa muri miliyoni 1.7.
Nduhungirehe yabwiye ibiro ntara by’Abongereza, Reuters, ko intumwa zoherejwe muri ibi biganiro, harimo n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri RDC, zemeye ko kandi bashyira umukono kuri gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’ingabo z’u Rwanda.
Aya masezerano yagombaga gushyirwaho umukono na ba minisitiri ku itariki ya 14/09/2024.
Yagize ati: “Twari twiteguye gusinya, ariko minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC yarabyanze. Yabanje kugira icyo avuga kuri raporo nyuma yo kugisha inama, aragaruka atubwira ko atemera ko iyi raporo yakirwa.”
Yakomeje avuga ati: “Uyu mugambi wateganyaga ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bibanza gukorwa, nyuma y’iminsi mike u Rwanda rukoreshya ingamba zo kwirwanaho.” Ariko nanone yavuze ko minisitiri wa RDC w’ubabanye n’amahanga yashakaga ko bikorerwa rimwe.
Leta ya Kigali ihakana gushyigikira umutwe wa M23 hubwo ikavuga ko yafashe ingamba zo kwirwanaho kandi rushinja RDC gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Ibyo Nduhungirehe yavuze, yabivuze mu gihe perezida Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC, bari bitabiriye inama mu Bufaransa igira iya 19 ya OIF.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yari yasabye ko yagirana ibiganiro nabo bayobozi bombi, ariko bombi babonana nawe buri umwe ku giti cye. Byaje no kurangira Tshisekedi avuye muri ibi biganiro bya OIF bitararangira kubera ko yari yivumbuye, ni mu gihe yari yanenze ko Macron atamaganye u Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
MCN.