Ibice bigenzurwa n’umutwe wa M23 bikomeje gusubiramo abaturage.
Ni ibice byo muri teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nibyo abaturage bari barahunze intambara bongeye kugarukamo ari benshi.
Abaturage bari barahungiye muri Butembo no hafi yaho ndetse no mu bindi bice byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nibo bari gusubira i Lubero.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira, IOM, ryagaragaje ko imibereho y’abahunze imirwano ikomeje kuzamba, bitewe n’uko batabona ibyo kurya bihagije ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze.
Ibyo bibaye kandi mu gihe ubuyobobozi bw’uyu mutwe wa M23 bwasabye abahunze gutaha, bagatangira gukora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere. Ikindi n’uko M23 yizeza aba baturage kubarindira umutekano, ndetse n’ubundi ibice byose uyu mutwe ugenzura biratekanye kuruta ahagenzurwa n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Perezida wa sosiyete sivile yo muri teritwari ya Lubero, Muhindo Tafuteni, yatangaje ko bitewe n’uko umutekano wizewe mu bice bigenzurwa na M23, kuva mu kwezi kwa 6 uyu mwaka abahunze benshi batangiye kubisubiramo.
Yagize ati: “Batangiye gutaha mu kwezi kwa gatandatu bitewe n’imibereho igoye cyane bari babayemo. Bamwe bahisemo kuza kugenzura uko ikibazo giteye. Abari gutaha ku bwinshi ni abari mu bice bikigenzurwa n’ingabo za RDC birimo Alimbongo, Busorobya, Kasingiri, Lubango na Bingi.
Uyu muyobozi wa sosiyete sivile, yasobanuye ko abahungiye Butembo n’ibindi bice birimo Musenene na Kyambogho na bo bateganya gusubira mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.
Mu minsi mike ishize, umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko tariki ya 05/10/2024, abaturage babarirwa muri za miliyoni ari bo bamaze gusubira mu bice bagenzura byo muri teritwari ya Lubero, Rutshuru na Masisi.
Umutwe wa M23 wafashe ibice byo muri teritwari ya Lubero ahagana tariki ya 28/06/2024, nyuma yuko yari ya maze kwambura Fardc n’abambari bayo umujyi wa Kanyabayonga. Nyuma ukomeza kugenda wigarurira utundi duce two muri iyi teritwari.
MCN.