Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Kuri iyi tariki niyo umusirikare wari uzwiho ubutwari bukomeye, Maj Kagigi yatabarukiyeho.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 11, 2024
in History
0
Kuri iyi tariki niyo umusirikare wari uzwiho ubutwari bukomeye, Maj Kagigi yatabarukiyeho.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kuri iyi tariki niyo umusirikare wari uzwiho ubutwari bukomeye, Maj Kagigi yatabarukiyeho.

You might also like

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Imyaka icumi n’itanu irashyize major Robert Kagigi wari uzwiho ubutwari bukomeye mu basirikare ba Banyamulenge no mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri rusange y’itabye Imana.

Hari ku Cyumweru tariki ya 11/10/2009, nibwo major Kagigi yishwe arashwe, ubwo yari aturutse mu duce yakoreragamo two muri teritware ya Walungu yerekeje i Bukavu ni mu gihe yari yahamagawe na Gen Pacifique Masunzu wari uyoboye intara ya Kivu y’Amajy’epfo muri icyo gihe ku rwego rwa gisirikare. Kugeza ubu nta butabera burakorwa ngo abakoze ayo mabi babihanirwe.

Nyuma yiraswa rya Major Kagigi, uwo munsi umwijima wacuze mu bwoko bw’Abanyamulenge ndetse no mu gihugu hose, ahanini kubari bazi ubutwari bwe.

Igitangaje yishwe mu gihe intara ya Kivu y’Amajy’epfo yari itekanye, imitwe y’itwaje imbunda yari icecyetse idaheruka kudurumbanya akarere mu kugaba ibitero.

Intwari ku rugamba ziraberwa mu gihe ziharanira kurinda ubusugire bw’igihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo.

Major Kagigi azwiho kuba yarakoze neza mu gihe cye, yarangwaga n’ishyaka n’ubutwari ku rugamba. Ari mu basirikare ba Banyamulenge barwaniriye benewabo n’Abanyekongo bose, kuko yarwanyije Maï Maï ku Ndondo ho muri Grupema ya Bijombo teritware ya Uvira, agarura amahoro muri aka gace mu gihe kari karayogojwe n’intambara z’urudaca.

Tumwe mu duce yagaruyemo amahoro two ku Ndondo ya Bijombo ahagana mu mwaka w’ 1999 nanyuma yaho, hari Magunda, Gihamba no mu bindi bice byo muri Localité ya Kajembwe.

Yagaruye amahoro kandi no mu bindi bice by’i Mulenge nka hitwa Mibunda, Minembwe ndetse kandi yarwanye n’intambara zo mu mishasha, Uvira, mu Kibaya Cya Rusizi, Baraka n’ahandi.

Kagigi yinjiye igisirikare ahagana mu mwaka w’ 1994, akaba yari njiriye mu gihugu cy’u Rwanda. Ubwo Inkotanyi zatabaraga Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda mu 1996 nawe yarimo.

Minembwe Capital News yanamenye ko Kagigi yavutse mu mwaka w’ 1972. Se umubyara yitwa Rutonesha Thomas, nyina akitwa Reneya.

Uyu musirikare yasize abana 5, abahungu bane n’umukobwa umwe. Ababyeyi be bahoze batuye mu Gatanga ho ku Ndondo ya Bijombo ari naho major Kagigi yaboneye izuba. Kuri ubu aka gace kabaye amatongo kubera intambara zikunze kwibasira ubwoko bw’Abanyamulenge, izo bashorwaho na Maï Maï ku bufasha bw’ingabo za RDC.

                  MCN.
Tags: ItarikiMajor KagigiYatabarukiyeho
Share39Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Mu gikombe cy'isi cy'amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump. Muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika hasojwe imikino y'igikombe cy'isi cy'amakipe, aho cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3...

Read moreDetails

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 9, 2025
0
Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge. Umusesenguzi akaba n'Umujyanama w'umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, Kabare Girinka William, yavuze ko nta muntu...

Read moreDetails

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye. Abashinwa bavumbuye uburyo bushya bwo kuvura indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, bakaba bashobora gusubiza ku murongo uturemangingo twitwa beta...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y'amabuye y'agaciro cyanditswe na Mundekeza. Dr.Justin Mundekeza uri mu Banye-Congo babagenzuzi babahanga ku bijyanye na politiki y'iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n'intambara ya 3 y'isi mu gihe yoramuka ibaye. Nyuma y'aho Isi ikomeje kugarizwa n'ubushyamirane bwa politiki n'intambara hirya no hino z'urudaca, benshi batekereza...

Read moreDetails
Next Post
Nyuma ya perezida w’u Burundi undi muyobozi wo hejuru muri iki gihugu yahishyuye ibindi bikaze.

Nyuma ya perezida w'u Burundi undi muyobozi wo hejuru muri iki gihugu yahishyuye ibindi bikaze.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?