U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Luanda muri Angola.
Aya makuru yashyizwe hanze na minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Angola, aho yatangaje ko ba minisitiri b’ubanye n’amahanga mu Rwanda no muri Republika ya Demokarasi ya Congo bageze i Luanda mu biganiro bigamije amahoro mu karere.
Ahagana mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/10/2024 nibwo minisitiri wa RDC Kayikwamba Thérèse Wagner na minisitiri w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe bageze ku murwa mukuru wa Angola, Luanda.
Ibiganiro bagiyemo ni bigira gatanu byo ku rwego rwa ba minisitiri, bikurikiye ibyabaye tariki ya 14/09/2024.
Gusa ubwo aba baminisitiri baheruka i Luanda bavuyeyo batumvikanye ahanini kuri gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe.
U butegetsi bwa perezida Félix Tshilombo buvuga ko gahunda yo gusenya FDLR yabanziriza kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RDC, u Rwanda rukavuga ko nta ngabo zarwo rufite, ahubwo rukavuga ko habanza kurandurwa FDLR, hagakurikiraho gukuraho ingamba z’umutekano rwafashe.
Iki gihugu cy’u Rwanda kandi cyagaragaje ko M23 igomba kujya mu biganiro mbona nkubone na Leta ya Kinshasa, ibyo Congo ivuga ko bidashoboka, ikavuga ko idashobora gushyikirana n’uyu mutwe, ko hubwo ibi biganiro bihuza Kigali na Kinshasa by’i Luanda ari byo bizagera ku gisubizo kirambye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma yubwo, ba minisitiri basize babwiye umuhuza ko akwiye kwiga kuri izo ngingo z’impande zombi, ari nabyo baheraho muri ibi biganiro byatangiye uyu munsi nk’uko Angola yabigaragaje.
MCN