Twirwaneho yiswe umucunguzi wa baturage ba Rurambo nyuma yo kubakorera ibyiza.
Mu Rurambo ho muri teritware ya Uvira, mu misozi y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Twirwaneho irashimirwa kuba yarasenye bariyeri(barières) zari zarashyinzwe na Maï Maï. Izi bariyeri zikaba zarizimaze kumaraho abaturage utwabo.
Amezi yari agiye kuba umunani abarwanyi ba maï Maï barashyinze amabariyeri menshi mu bice byo muri Rurambo. Aya makuru avuga ko bariyeri yari yarazonze abaturage cyane ni yari iherereye hagati yo mu Rubuga na Gitoga.
Iyi bariyeri ikaba yarabuguzaga abaturage babaga bavuye mu Rubuga berekeje mu Gitoga cyangwa ababaga bavuye mu Gitoga bagana mu Rubuga.
Bivugwa ko ahanini iy’inzira yacagamo abo mu bwoko bw’Abapfulero n’Abanyindu.
Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje nibwo abasore bo muri Twirwaneho bakorera mu misozi ya Rurambo berekeje muri utwo duce dushyinzemo amabariyeri ya Maï Maï maze birukana abo barwanyi bayo, barangije banasenya n’ibitunda bari barahubatse, ibyo babaga bugamyemo bategereje abagenzi kugira ngo bababuguze utwo baba bafite.
Usibye kuba abarwanyi ba maï Maï barabuguzaga abaturage, byanavuzwe kandi ko banyaga ibyabo babaga bafite mu gihe banyuze kuri ayo mabariyeri.
Ibi byatumye abaturage baturiye akarere ka Rurambo, Migera, Kigushu, Kidote na Remela bashima Twirwaneho ku byiza yabakoreye.
Ubutumwa bwanditse bwahawe MCN bugira buti: “Intero ni mwe mu karere ka Rurambo, Migera, Kigushu, Kidote na Remela bari gushimira Twirwaneho kuba yarabakuriyeho amabariyeri yari yarabamazeho utwabo.”
Bukomeza bugira buti: “Abapfulero n’Abanyindu, kuri ubu bari kuvuga ko nta bandi bantu beza nka Twirwaneho, ndetse bari kubita abacunguzi.”
Ku rundi ruhande muri ibi bice haheruka kubera igiterane cyo guha Kabaduda w’umunyamylenge inshingano zo kuba Reverend Pasiteri aho yasimbuye Reverend Mufarisi uheruka kwitaba Imana.
Ni igiterane cyitabiriwe n’abantu baje bava mu muko yose Abapfulero Abanyindu n’Abanyamulenge.
Bikaba byarongeye kugarura ubumwe mu baturage baturiye ako karere.
Kabaduda yahawe kuyobora Paroisse ya Gifuni y’itorero rya Methodist Libre. Kuba aka karere karongeye kugarukamo amahoro n’umutekano mwiza, babikesha Twirwaneho, nk’uko abaturage bo muri ibyo bice bakomeje ku byigamba.
MCN.