Raporo ya MSF muri RDC yagaragaje umubare w’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu.
Umuryango w’abaganga batagira umupaka(MSF) bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa byo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, uyu muryango ukaba wavuze ko abagera ku bihumbi 25 bafashwe ku ngufu.
Ni raporo igaragaza ko ibikorwa byo guhohotera abagore n’abakobwa bigenda byiyongera umunsi ku wundi. Iyi raporo y’abaganga batagira umupaka bakorera muri RDC igaragaza ko ari yo mu mwaka ushize wa 2023.
Inavuga ko muri uwo mwaka bakiriye abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu ibihumbi 25, uyu mubare ukaba warazamutse bitewe n’uko mu mwaka w’ 2020 na 2021 bari bakiriye abagore n’abakobwa bagaragaza gufatwa ku ngufu bageraga ku bihumbi 10.
Iyi mibare n’iy’abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu mu ntara ya Kivu Yaruguru, Kivu y’Amajy’epfo, Maniema, Ituri na Kasaï yo hagati nk’uko biri muri raporo yashyizwe hanze tariki ya 30/09/2024.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango w’abaganga batagira umupaka, William Hennequin yatangaje ko umubare w’abagore n’abakobwa ku ngufu bawumenye bashingiye ku babagana.
Yagize ati: “Ibi byose biterwa n’intambara zidashyira mu Burasirazuba bwa RDC, ahaboneka imitwe myinshi y’itwaje imbunda ikoresha umutungo kamere uhaboneka.”
Yakomeje ati: “Aba bagore n’abakobwa batugeraho bafashwe ku ngufu bagiye mu mirima guhinga bagahura n’abagabo babarwanyi bitwaje imbunda. Ariko ntitwakwirengangiza nanone impunzi ziri mu nkambi zahunze intambara mu nkengero z’umujyi wa Goma.”
Avuga ko uretse abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu bagiye gushaka inkwi zo gucana , abari mu nkambi bajya gushaka ibyo kubatunga no gushaka imirimo ibabeshaho.
Umubare w’abagore bafatwa ku ngufu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ukomeza kuzamuka , uyu muyobozi William Hennequin avuga ko nubwo umubare w’abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu ari munini, ngo benshi ntibashobora no guhabwa ubutabera bitewe n’aho bari.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ritangaza ko abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 370 bahohoterwa mu bwana bwabo.
Raporo yatangajwe tariki ya 10/10/2024 igaragaza ko umukobwa umwe mu bakobwa umunani aba agerwaho n’ibikorwa byo gufata ku ngufu atararenza imyaka 18. Icyakora iyi raporo ivuga ko umukobwa umwe muri ibikorwa by’ihohotera atarageza ku myaka 18.
MCN.