Visi perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yegujwe ari mu bitaro.
Amakuru ava mu gihugu cya Kenya, avuga ko Abasenateri bo muri iki gihugu bakuye ku ngoma visi perezida Rigathi Gachagua kuri uyu mwanya nubwo yari yinjiye ibitaro, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’umunyamategeko we.
Amatora yarangiye igihe c’isaha ya saa tanu z’ijoro ku masaha ya Kenya, Abasenateri batoye ku bwiganze bemeza ko Gachagua ahamwa n’ibyaha bitanu mu 11 yaregwaga.
Mu kirego cyo ku mweguza, Gachagua yashinjwe ibyaha birimo guhonyora itegeko nshinga, ruswa, kubiba amacakubiri n’urwango rushingiye ku moko, kuvangira perezida no gusuzugura Guverinoma.
Biteganijwe ko perezida William Ruto atoranya usimbura Gachagua, kandi ko bigomba kuba vuba bishoboka, kugira ngo hataba icyuho mu mwanya w’umwungirije.
Gachagua yitabiriye iburanishwa rya mu gitondo ku wa Kane, yari yitezwe kuza muri Sena na nyuma ya saa sita kugira ngo yiregure, ku birego yashinjwaga ariko we abihakana.
Byaje guhinduka, umunyamategeko wa Gachagua ntiyitabira iburanishwa ryanyuma kuko yari yaherekeje umukiliya we, ariko yari yasabye ko iri buranishwa ryimurirwa undi munsi ngo kuko Gachagua yarwaye kandi ko yamuherekeje kwa muganga.
Ibiro ntara ma kuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko byahawe amakuru n’umuganga uri kuvura Gachagua abibwira ko uyu mugabo afite ibibazo by’umutima ariko ko ari kwitabwaho kandi ko atangiye koroherwa.
Abasenateri bahisemo gukomeza kumuburanisha adahari, ibyanatumye uruhande rumuburanira rwivumbura rusohoka urusorongo muri iki cyumba.
Icyemezo cy’abasenateri cyagaragaje uburyo bari biyemeje kwigizayo Gachagua, umaze igihe atumvikana na Perezida William Ruto.
Amakimbirane yabo yatangiye kuboneka igihe cy’imyigaragambyo y’urubyiruko mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Rero mu minsi mike ishize, ku bwiganze bw’umutwe w’abadepite watoye kweguza Gacahagua maze uha rugari Sena nayo imaze iminsi ibiri imuburanisha.
Gachagua umugabo uvuka mu gace ko hagati muri kenya akaba azwi nk’umuherwe cyane, yavuze ko iki gikorwa ari urugomo rwa politiki ari gukorerwa.
Mbere y’itora ryo ku mweguza mu nteko ishinga amategeko, Gachagua yavuze ko nibamweguza azajurira icyo cyemezo.
MCN.