M23 yabohoje utundi duce twingenzi tugana i Walikale.
Ingabo z’umu wa M23 zigize igihe zarazengereje ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ku munsi w’ejo hashize wo kw’itariki ya 20/10/2024 zabohoje uduce tuzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro duherereye mu marembo yo muri teritware ya Walikale, muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Imyaka ibaye itatu ishobora kurengaho iminsi mike, umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Leta ya Kinshasa, uguhangana hagati y’izi mpande zombi bibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ibyo bice byabereyemo imirwano ku munsi w’ejo hashize, avuga ko ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga(M23 ) zigaruriye uduce tubiri twingenzi aka Kalembe na Kishali two muri teritware ya Masisi.
Kimweho iyi mirwano yabaye mu gihe impande zihanganye zari mu bihe byagahenge kemeranyijweho mu biganiro by’i Luanda muri Angola, ariko nk’uko aya makuru avuga n’uko iri huriro rirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa ryambuwe turiya duce mu gihe ari ryo ryabanje gushotora iz’i ngabo zo mu mutwe wa M23, abandi nabo birwanaho kinyamwuga, nk’uko umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka akunze kubitangaza.
Utu duce umutwe wa M23 wigaruriye, ni uduce tuzwiho kuba dukungaye kubucukuzi bwa mabuye y’agaciro; duherereye mu mu bice bya Masisi bihana umupaka na teritware ya Walikale ndetse na Rutshuru.
Ku rundi ruhande, ingabo z’uyu mutwe wa M23 zikomeje gusatira ibindi bice n’ibirimo kw’izone ya Masisi, kandi uko M23 ikomeza kwigira imbere ni nako ihuriro ry’Ingabo za RDC rikomeza guhunga rigana mu marembo y’umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu Yaruguru.
MCN.