Patrick Muyaya yagaragaje ikizatuma RDC itsinda M23.
Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko igihugu cye gukomeza kuvuga u Rwanda bizagihesha gutsinda intambara kirimo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu muvugizi wa Leta ya Kinshasa yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC idatandukanye n’izahiritse ubutegetsi bw’abanje kuyobora iki gihugu burimo ubwa Lumumba Patrice waboneye iki gihugu ubwigenge, ubwa Mobutu n’ubwa Laurent Desire Kabila bwose yemeje ko bazize ubushotoranyi bw’u Rwanda.
Yashimangiye ko igihugu cye kizatsinda u Rwanda na M23 binyuze mu gukomeza kurushyiraho igitutu mu gihe inzego zose muri RDC zibishinzwe zizahaguruka zikamagana u Rwanda na M23.
Muyaya yavuze kandi ko ingabo za FARDC ziri gukora ibikorwa bihambaye bigaragarira mu kuba u Rwanda rwarohoreje izarwo 4000 ku butaka bwa RDC, ati “Bamwe bashobora kuvuga ko iki na kiriya nta bihari ariko ni ukwitonda. Iyaba ibintu byari byoroshye kuki u Rwanda rwashyizeyo ingabo ibihumbi bine kugira ngo zifate igice kimwe cy’ubutaka bw’igihugu cyacu? Ni ukubera ko twashoye ibishoboka mu gisirikare.”
Ibi Muyaya yavuze byerekana ko iki gihugu gikomeje kuguma ku murongo wacyo wo kutemera kuganira n’umutwe wa M23 kuri ubu zikomeje gufata kugakanu ingabo za leta mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Congo yemera gusa ibiganiro yagirana n’igihugu cy’u Rwanda na byo abategetsi ba RDC bagashimangira ko ari ibigamije gusaba u Rwanda kubavira ku butaka. Ni mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko ruganira na Congo kungingo yo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugambarira guhungabanya umutekano warwo.
Ibiganiro by’impande zombi bikaba biheruka kwemeza ko hazabaho gahunda ihuriweho yo kurwanya FDLR ariko ikazanajyanirana no gukurwaho kw’ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, inzobere mu byagisirikare b’impande zombi bakazaterana bitarenze ku wa 26/10/2024 barebera hamwe uko ibyo byose byakorwa.
MCN.