Leta ya perezida William Ruto irashinjwa gushaka kuroga Rigathi Gachagua.
Uwari visi perezida wa Repubulika ya Kenya, Rigathi Gachagua yashinje umukuru w’igihugu William Ruto ku mukandamiza, kugerageza ku muroga no gutatira igihango bagiranye mu mwaka w’ 2022 ubwo batangiraga kuyobora iki gihugu.
Mu Cyumweru gishize nibwo Gachagua yegujwe n’imitwe ibiri igize intekonshingamategeko imushinja kuba yarakoreye iki gihugu ibyaha 11 birimo gusuzugura umukuru w’igihugu William Ruto, kugira amacakubiri n’urwango rushingiye ku moko no gukoresha umutungo wa Leta munyungu ze bwite.
Gusa urukiko rukuru mu mpera z’iki Cyumweru dusoje rwahagaritse icyemezo cyo ku mweguza.
Mu kiganiro bwana Gachagua yahaye itangaza makuru, yavuze ko yizeraga Ruto ariko bikaba byararangiye amugambaniye.
Yunzemo ko ibirenze ibyo Leta ya Kenya yagerageje kumwica inshuro zibiri ikoresheje uburozi, bimaze kuyinanira nibwo yatangiye gahunda yo ku mweguza.
Yagize ati: “Ndumva ndatekanye. Ku itariki ya 30/08/2024 abakozi ba Polisi bibanga binjiye mu cyumba cyanjye, umwe muri bo agerageza kuroga ibyo kurya byanjye ariko tuza kubitahura, hanyuma nza kurokoka. Bari bagambariye kunyica bandoze.”
Yongeyeho kandi ko no mu kwezi kwa Cyenda, abakozi bakora mu iperereza nabo bagerageje ku mwica bakoresheje amarozi ariko birabananira.
Gachagua avuga ko bitandukanye n’abandi bantu bari muri Guverinoma ya Kenya atigeze asaba perezida William Ruto ko ibyo bemeranyije bijya mu nyandiko, avuga ko nk’abakristo babyemeranyije mu magambo.
Ariko akavuga ko bitangaje ngo kuko uwo yizeye yaramugambaniye, ku buryo amaze igihe kingana n’umwaka wose amwirukaho.
Gachagua kandi yavuze ko aharwariye mu bitaro abantu bo hafi kwa perezida William Ruto bakomeza guhamagara kenshi babaza niba hari icyizere gihari cy’uko azapfa.
MCN.